Musanze igiye kubona uruganda rukora sima mu makoro

Mu myaka iri imbere abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru ntibazongera kugira ikibazo cya sima kuko muri ako gace hagiye kubakwa uruganda ruyikora.

Ayo makoro aba mu karere ka Musanze agiye kubyazwa umusaruro akorwemo isima
Ayo makoro aba mu karere ka Musanze agiye kubyazwa umusaruro akorwemo isima

Abaturage barahabwa icyo cyizere kuko guhera mu mwaka wa 2018, mu Karere ka Musanze hazatangira kubakwa uruganda ruzakora sima mu makoro.

Urwo ruganda ruzubakwa mu Murenge wa Kimonyi, ari naho hahariwe kubakwa inganda muri ako karere.

Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ubwo ku itariki ya 17 Ukwakira 2017 yasuraga abaturage bo muri uwo murenge bazimurwa ahazubakwa izo nganda yavuze ko hazabanza kubakwa uruganda rwa sima.

Akomeza avuga ko urwo ruganda ruzuzura rutwaye ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 41RWf. Rukazatunganya sima mu makoro.

Agira ati “I Musanze hafite umwihariko wo kugira amabuye y’amakoro bigaragara ko ayo makoro yifashishwa mu gukora sima. Bizoroha kuko ibikoresho by’ibanze bizava muri aka karere.”

Akomeza avuga kandi ko muri rusange inganda zizubakwa muri Musanze zizatwara miliyari 2.5RWf.

Yakomeje yizeza abaturage bazimurwa ko amafaranga y’ingurane ku masambu yabo azabageraho bitarenze amezi atatu maze ibikorwa byo kubaka inganda bigatangira.

Yababwiye kandi ko abaturage bazimurwa bafite amasambu kuri kaburimbo, igiciro kuri metero kare ari 1167RWf, naho amasambu ari kure ya kaburimbo bagahabwa 917RWf.

Uruganda rwa Sima rugiye kubakwa muri ako gace mu Karere ka Musanze
Uruganda rwa Sima rugiye kubakwa muri ako gace mu Karere ka Musanze

Abatuye mu Karere ka Musanze bahamya ko uruganda rwa sima rugiye kuhubakwa ruzabagirira akamaro cyane kuko babonaga sima bibagoye; nk’uko Hakuzimana Jean Marie Vianney ukora umwuga w’ubufundi abivuga.

Agira ati “Ubwo uruganda ruje turabona imirimo n’amabuye yacu agire agaciro, ubu sima umufuka ni amafaranga 9000RWf ariko uruganda niruza sima izagabanuka akazi k’abafundi kiyongere.”

Mugenzi we witwa Nshimiyimana Elie avuga ko amakaro y’aho yapfaga ubusa kandi afite akamaro.

Agira ati“Urebye (amakoro) ntacyo yari atumariye, Fuso y’amabuye igura ibihumbi 10RWf, birumvikana ko uruganda niruza izagera nko ku bihumbi 25RWf.”

Abahinzi nabo bahamya ko uruganda rwa sima nirutangira gukora bazajya babona aho bahinga kuko amakoro aba yuzuye mu murima; nk’uko umwe muri bo abivuga.

Agira ati “Reba amabuye arunze hano mu murima wanjye! Ntacyo atumariye uretse gupfa ubusa tukabura n’uko twihingira amasambu yacu tukirirwa twinginga abayatwara k’ubuntu. Urwo ruganda niruze natwe tubone agafaranga muri aya mabuye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uruganda rwa sima rwa miliyoni 41 rwose ntirubaho. nimwongere mubaze neza. niba runahari ubwo rukora ikindi cyitwa sima ariko atari iyubakishwa tuzi

sima yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

uruganda ruzatwara miliyoni 40 z’amanyarwanda! amafr atagura coaster! mujye mutegura neza inkuru zanyu svp!

emma yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ndabanenze cyane pe! uburyo mutanga amakuru buri hasi cyane. ubwo se mumyaka mike ishize imusanze ntaruganda rwa sima rwariruhari? rwagiye he? urwo se rwo rugiye kuza , ikizere kirihe ko rutazamera nkurwo rwariruhari?? mujye muduha amakuru y’amaherezo yimishinga

johi yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka