Musanze: Hagiye kuzura uruganda rwenga inzoga mu birayi

Mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, hagiye kuzura uruganda rugiye kujya rwenga inzoga mu birayi yitwa VODKA.

Inzoga izajya yengwa mu birayiyitwa Vodka
Inzoga izajya yengwa mu birayiyitwa Vodka

Ubwo ubuyobozi burangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice aherekejwe na Nsengimana Claudien Umuyobozi w’Akarere ka Musanze basuraga ahari gukorerwa imirimo yo kubaka urwo ruganda ku wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, bishimiye aho iyo mirimo igeze.

Urwo ruganda rwa Virunga Mountain Spirits ruri kugera ku musozo, aho biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye mbere y’umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 20, uteganyijwe ku itariki 18 Ukwakira 2024.

Inzego z'ubuyobozi zasuye aho imirimo igeze
Inzego z’ubuyobozi zasuye aho imirimo igeze
Guverineri Maurice, asobanurirwa ibijyanye n'aho imirimo igeze
Guverineri Maurice, asobanurirwa ibijyanye n’aho imirimo igeze
Ni uruganda ruzuzura mbere y'umuhango wo kwita izina uyu mwaka
Ni uruganda ruzuzura mbere y’umuhango wo kwita izina uyu mwaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dukurikije aho igiciro cy’ibirayi kigeze Kandi uruganda rutarakora biragaragara ko nirutangira gukora igiciro kizikuba kabiri cg gatatu bityo bikaba bibangamiye imibereho y’abanyarwanda benshi batunzwe n’ibirayi.twabasaba ko bazana ikoranabuhanga mukongera umusaruro w’ibirayi.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2024  →  Musubize

Ese ubu koko abanyarwanda ari inzoga(ibisindisha) n’ibirayi(ibiribwa)
hakenewiki koko?uwakoze uyu mushinga simuciye intege gusa ndamwizeza ko kuzabona matiere premier(ibirayi byo kwengamo izonzoga) bizamugora
ese nibura iyo akopera abahanga muguhanga udushya urugero narebe prime ciment ikorera imusanze igakura ciment mumakoro(amabuye) iriya niyo mishinga dukeneye mugiriye inama yakwiga uko bakora ibirahuri mu mucanga cyangwase akiga icyabyazwa itaka ry’umukara ry’imusanze.

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

None se mwa, urumva iriya wo Atari innovation, Reba nawe gukora inzoga mu birayi. Cg ni smarangamutima yawe kubera ko utanywa inzoga. Hariebantu benshi babikeneye rwose.

Karake yanditse ku itariki ya: 5-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka