Musanze: Abari inyangamugayo za Gacaca barashinja abayobozi babo kubahombya

Abahoze ari inyangamugayo z’inkiko Gacaca bo mu karere ka Musanze barataka ibihombo mu makoperative yabo batewe n’imicungire idahwitse ya bamwe mu bari bayakuriye.

Inyangamugayo za Gacaca zafashije mu kwihutisha ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inyangamugayo za Gacaca zafashije mu kwihutisha ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu mwaka wa 2009 amakoperative ahuriyemo abahoze ari inyangamugayo za gacaca yahawe inkunga na leta y’u Rwanda kugira ngo ibafashe kwiyubaka no kwiteza imbere.

Abanyamuryango ibihumbi 5136 bibumbiye mu makoperative 15 mu karere ka Musanze icyo gihe bagenewe miliyoni zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bayatangize mu mishinga bari bateguye ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Nibura buri koperative yabaga igizwe n’abanyamuryango bari hagati ya 200 na 400, zagiye zihabwa amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni zirenga ebyiri.

Bamwe mu bagize aya makoperative bakaba bavuga ko iyo mishinga yadindiye kubera gusesagura amafaranga bari bagenewe, abandi bayakoresha mu bikorwa bitari mu mishinga bari bateguye.

Abahoze ari inyangamugayo za gacaca bo mu murenge wa Muko, hamwe mu hagaragara ikibazo cy’imicungire mibi ya koperative bavuga ko ayo mafaranga ntacyo yabamariye kuko abari babahagarariye babatuyeho imishinga batari biteze bibateza ibihombo.

Nizeyimana umwe mu bari bagize iyo koperative yagize ati “Twari twateguye umushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi, mu mafaranga twagenewe na leta twahawemo ibihumbi 200 gusa tuyifashisha mu gukodesha umurima duhinga ibirayi, hashize amezi abiri twumva ngo ayo mafaranga uko twayahawe tuyasubize’’.

Akomeza agira ati “Kubera ko imyaka twari twahinze yari itarera ngo tuyisarure, byabaye ngombwa ko twikabakaba ku mufuka turayasubiza, kuko batubwiraga ko bagiye kuyakusanya bakazatugurira amabati, turategereza turaheba’’.

Abanyamuryango bo muri koperative yo mu murenge wa Busogo na bo ngo bari bateguye umushinga ujyanye n’ubuhinzi ariko bamaze kuyashyikirizwa bayakoresha mu mushinga wo kubumba amatafari; uyu wo nta n’icyo bigeze bawungukiramo kuko ubutaka bari baguze bwaje kurengerwa n’amazi y’imvura kubera ibiza byakunze kurangwa muri aka gace.

Muri rusange mu karere ka Musanze muri buri murenge habaga harimo koperative imwe y’abanyamuryanga bahoze ari inyangamugayo za gacaca.

Amwe muri ayo makoperative agaragaramo ibyo bibazo by’ibihombo byagiye biterwa n’ibyemezo abazikuriye bagendaga bafata batagishije inama abanyamuryango, ahandi bigaterwa n’ubuyobozi bw’ihuriro ryari ribahagarariye ku rwego rw’akarere nk’uko abaganiriye na Kigali Today bagiye babihamya.

Abagize aya makoperative bahuriza ku gihombo batewe n’abari babahagarariye ku rwego rw’akarere, kuko buri koperative ikimara guhabwa amafaranga yari igenewe bahise basabwa gutanga amafaranga ibihumbi 350 yo kuhugura komite nyobozi ya buri koperative yari igizwe n’abantu barindwi, aya yiyongeraho andi ibihumbi 48 nanone buri koperative yasabwe gutanga babwirwa ko ari ayo gushyigikira ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze FC.

Aya yose buri koperative yagiye iyatanga nyamara atarigeze agaragazwa mu mishinga bateguye; ku buryo bamaze kuyatanga hari abo byabereye ihurizo gushyira mu bikorwa imishinga yabo hamwe bahitamo kuyigabanira, abandi bagerageza gutangiza iyo mishinga ihomba itamaze kabiri.

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’amari n’umutungo wa Leta ubwo baherutse mu karere ka Musanze bagaragarijwe iki kibazo, bavuga ko inzego zirimo ubuyobozi n’abagize izi koperative bakwiye gufatanya aya mafaranga akagarurwa kuko abakoresha nabi umutungo wa leta yaba mu nyungu zabo no mu bundi buryo igihugu kidashobora kubihanganira.

Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yagize ati “Mu bigaragara aya mafaranga ntiyigeze akoreshwa neza, ni ibintu dusaba ko bikurikiranwa mu mizi hakarebwa abateje ibi bihombo byaturutse ku ikoresha nabi ry’aya mafaranga bakayagarura’’.

Agaruka ku mafaranga buri koperative yatanze yo guhugura za komite nyobozi zayo, n’andi yo gushyigikira ikipe ya Musanze Depite Uwimanimpaye yagize ati: “Abo byitwa ko bahuguwe ntibyari bikwiye ko ari bo bafata iya mbere mu kwishakamo ubushobozi bw’ibyabatanzweho, hagombaga gukoreshwa ubundi buryo hakaboneka ingengo y’imari kuko aba banyamuryango bajya gutegura iyi mishinga ntibari bagaragaje ko bizakorwa, kimwe n’ayo yatanzwe yo gushyigikira iyo kipe. Turasaba ko hakorwa ibishoboka byose akagarurirwa amakoperative kugira ngo akoreshwe icyo yari agenewe’’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko imicungire idahwitse y’aya mafaranga yatijwe umurindi no kuba izi koperative ubwo zahabwaga aya mafaranga nta buzima gatozi zari zifite no kuba amafaranga yaraturutse ku rwego rw’igihugu agahita ashyirwa ku ma konti y’amakoperative cyangwa iz’abayobozi bazo akarere kadahawe amakuru.

Ndabereye Augustin umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’ubukungu agira ati “Ariya mafaranga ajya guhabwa izi koperative ntabwo akarere kahawe amakuru kuko amafaranga yaturutse ku rwego rw’igihugu ahita ashyirwa kuri konti zabo; ibintu tubona ko byari kuba ingorabahizi gukurikirana imikoreshereze yayo kuko n’izo koperative ubwazo nta n’ubuzima gatozi zari zifite’’.

Akomeza avuga ko bihaye igihe kitazarenga ukwezi ibibazo byagaragaye muri aya makoperative bikaba bizaba byamaze guhabwa umurongo nyawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka