Muri Mata 2014, Abanyehuye bazaba bafite gare
Nyuma y’igihe kitari gitoya ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwizeza gare abagatuyemo n’abakagendamo, noneho iri kubakwa na KVSS, ibitewemo inkunga n’inkeragutabara (reserve force) izaba ishobora kwifashishwa mu kwezi kwa 3/2014.
Ubwo umuyobozi w‘Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yasuraga ibikorwa binyuranye byo mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu 3/1/2013, yagaragarijwe ko iyi gare igomba kubakwa mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere kijyanye no kubaka aho imodoka zizajya zihagarara ndetse n’aho abagenzi bazajya bicara bategereje imodoka, ibiro, amazu yo gucururizwamo yemwe n’aho gufatira amafunguro (resitora). Iki cyiciro ni cyo kizarangirana n’impera z’ukwezi kwa Werurwe.
Icyiciro cya kabiri kijyanye no kubaka hoteli izaba iri imbere muri gare, ikinamba cyo kogerezamo imodoka ndetse na sitasiyo yo kunywesherezaho essence. Imirimo y’iki cyiciro cya kabiri ngo izatangira icya mbere kikirangira.

Iyi gare ngo uretse kuzaba ifite umwihariko wo kuba irimo ibintu byose bikenerwa n’abagenzi ndetse n’imodoka zibatwara, izaba inafite agashya kataboneka mu zindi gare zo mu Rwanda, yemwe ngo no muri EAC, izaba irimo za camera zifotora ibihabera byose.
Biteganyijwe ko izuzura itwaye akayabo ka miriyari zisaga ebyiri z’amanyarwanda.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
niharambe abayobozi bacu badufasha gutera imbere muri byose, banyahuye ntimuzayipfushe ubusa