Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza - MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ishami ry’amazi isuku n’isukura, iravuga ko bitarenze muri 2024 buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza.

Kayitesi avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza
Kayitesi avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza

Umuyobozi ukuriye ishami ry’amazi, isuku n’isukura, Kayitesi Marceline, avuga ko n’ubwo amazi ataragera kuri buri muturage, n’aboneka akwiye gutegurwa neza mbere yo kuyakoresha.

Avuga ko Politiki y’igihugu yo gukwirakwiza amazi ndetse na Politiki y’isukura, iteganya ko amazi meza azaba agera ku baturage ku gipimo cya 100% mu mwaka wa 2024.

Agira ati “Izi politiki zombi ziteganya ko umuturage azaba abona amazi meza, ndetse n’ahahurira abantu benshi, mu masoko, amashuri n’izindi, amavuriro bose bakabona amazi kandi agahendukira buri wese”.

Naho ku bijyanye no kuba ibiciro by’amazi biherutse kuzamurwa, uyu muyobozi avuga ko ibiciro byashyizweho hagendewe ku bushobozi bwa buri muturage aho abakoresha amavomo rusange bagabanyirijwe naho abakoresha amazi munsi ya metero cube eshanu na bo bakagabanyirizwa.

Abaturage ba Nyanza bagaragaza ko amazi ari ryo shingiro ry'isuku ariko baracyakora ingendo bajya kuyashaka
Abaturage ba Nyanza bagaragaza ko amazi ari ryo shingiro ry’isuku ariko baracyakora ingendo bajya kuyashaka

Mu Karere ka Nyanza hamwe mu hagaragara ikibazo cy’amazi ku baturage, ni aho bavuga ko bagikora ingendo ndende bajya kuvoma kuko hari n’abagikoresha igihe kirenze isaha, cyane cyane abatuye mu byaro.

Bavuga ko kwegerezwa amazi ari kimwe mu byabafasha kugira isuku n’isukura iwabo mu miryango kuko amazi adahari ngo ntawavuga isuku haba ku mubiri cyangwa ku myambaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazida Erasme, avuga ko nibura abaturage 14% batagerwaho n’amazi meza ariko ko hari ingamba zo kuyongera ku buryo na bo batazasigara inyuma muri politiki ya Leta yo gukwirakwiza amazi hose mu baturage.

Avuga ko Akarere kagifite ibice byinshi, aho abaturage batabona amazi meza ariko ko hari imishinga myinshi yo kuyabagezaho.

Ntazinda ahumuriza abaturage bagikora ingendo bajya gushaka amazi kuko hari imishinga yo kuyabagezaho
Ntazinda ahumuriza abaturage bagikora ingendo bajya gushaka amazi kuko hari imishinga yo kuyabagezaho

Agira ati, “Natwe tuzi ko hari abaturage bagikora ingenzo ndende bajya gushaka amazi yemwe n’abaturiye uruganda ruyatunganya rwa Mpanga na za Mukingo batarabona amazi”.

“Ariko turizera ko nk’uko gahunda irambye y’igihugu ibiteganya, abaturage bazabona amazi ku buryo ntawe uzajya arenza 500m ajya kuyashaka”.

Kugeza ubu, Abanyarwanda 86% bagerwaho n’amazi meza, mu gihe 84% ari bo bitabira isukura, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi bose ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka