Muri 2018 ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse kurusha mu myaka ibiri yabanje

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2018 bwabaye bwiza nk’uko imibare BNR ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.

John Rwangombwa uyobora BNR yasobanuye ko ubukungu bw'igihugu bwari buhagaze neza muri 2018
John Rwangombwa uyobora BNR yasobanuye ko ubukungu bw’igihugu bwari buhagaze neza muri 2018

Iyo mibare y’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2018 imaze kuboneka (kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2018) igaragaza ko ubukungu bwazamutseho 8,3% mu mwaka wa 2018 muri ibyo bihembwe bitatu.

Ni mu gihe BNR yateganyaga ko buzazamukaho 7,2% hakaba hari icyizere ko iyi ntego izarenga, imibare yose nimara kuboneka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa avuga ko BNR ikurikije uko amabanki yakoze, uko abacuruzi bakoze, n’uko ibigo by’itumanaho byakoze, bigaragaza ko igihembwe cya kane cyagenze neza.

Ati “Mu gihembwe cya kane BNR ibona ko ubukungu bwazamutseho 13,1%. Muri rusange umwaka wose wa 2018 bushobora kuzamuka kuruta uko byari byitezwe kuri 7,2%. Aho imibare izabonekera turahamya ko bizaba biri hejuru ya 7,2%.

Mu mwaka wa 2016, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.0% mu gihe mu mwaka wa 2017 ubukungu bwazamutseho 6.1%. BNR iteganya ko muri uyu mwaka wa 2019 ubukungu bw’igihugu buzakomeza kuzamuka bukagera kuri 7,8%.

Ikindi Banki Nkuru y’Igihugu yakurikiranye ni umuvuduko w’ibiciro ku masoko.

Guverineri Rwangombwa avuga ko mu mwaka ushize wa 2018, umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari hasi bitewe n’uko ubuhinzi bwagenze neza, bitewe na none na politiki y’ifaranga u Rwanda rwakomeje gushyira mu bikorwa. Rwangombwa yavuze ko ku mpuzandengo umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari 1,4% muri 2018 mu gihe muri 2017 wari ku mpuzandengo ya 4,9% nk’uko imibare Banki nkuru y’Igihugu yabonye ibigaragaza. Rwangombwa kandi yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 na bwo ngo ibiciro bizaba biri nko kuri 3%, bikagaragaza ko bizaba biri hasi y’uko byari bihagaze muri 2017.

Abayobozi muri Banki Nkuru y'Igihugu bagaragaje ko muri rusange ubukungu bw'igihugu burushaho gutera imbere
Abayobozi muri Banki Nkuru y’Igihugu bagaragaje ko muri rusange ubukungu bw’igihugu burushaho gutera imbere

BNR igaragaza ko mu rwego rw’imari, muri rusange ibigo by’imari byose byari bihagaze neza mu mwaka ushize wa 2018, aho byari bifite imari shingiro ihagije yabifasha guhangana n’ibibazo byose byahura na byo.

Guverineri Rwangombwa ati “Twabonye urwunguko rwabo rwarazamutse, bifasha gukomeza gushimangira uko bakomeza gukorana n’ibigo byabikorera.”

Ikindi ngo ni uko imyenda ibigo by’imari bitanga yazamutse, aho imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 imyenda mishya yemejwe yageze kuri miliyari 999 bivuye kuri miliyari 834.

Ati “rero murumva ko byazamutse cyane, ibi bikaba bitanga icyizere ko ibigo by’imari bitanga icyizere ko bifasha mu iterambere ry’ubukungu muri rusange no mu iterambere ry’abikorera.

Ku giciro cy’ivunjisha, mu mwaka ushize wa 2018, imibare ya BNR igaragaza ko ifaranga ryataye agaciro ku kigereranyo cya 4% ugereranyije n’idorali ry’Abanyamerika.

Avuga kuri iki kibazo cy’ifaranga ry’u Rwanda rikomeza guta agaciro, Rwangombwa yagize ati “Twebwe iyo turebye ubukungu muri rusange tubona icyo ari ikintu kidateye impungenge, kuko ubundi turi igihugu gikura ibintu byinshi hanze ugereranyije n’ibyo twohereza hanze. Byakagombye guteza ikibazo gikomeye ku isoko ry’ivunjisha, ariko twerekanye ko hari andi mafaranga aturuka mu bantu bo hanze bohereza mu Rwanda arimo aturuka mu bukerarugendo n’aturuka mu ngabo z’u Rwanda zikora akazi ko kubungabunga amahoro hanze.”

Ati “ibyo byose bigira uruhare mu kuziba cya cyuho kiri hagati y’ibyo dukura n’ibyo twohereza mu mahanga, bituma ifaranga ridahungabana cyane.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko n’uyu mwaka wa 2019 guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bizaba biri ku rugero ruri hagati ya 4% na 4,5%.

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, ivuga ko muri rusange ishingiye ku mibare ibona, igaragaza ko ubukungu bwazamutse muri 2018 ugereranyije n’imyaka ya 2016 na 2017, n’ubwo na bwo icyo gihe butari bwifashe nabi, ariko uyu mwaka ushize ngo bwagenze neza kurushaho. BNR kandi ibona ko hatagize igihinduka ngo u Rwanda rugire ibihe by’ikirere bibi bikabije, n’uyu mwaka wa 2019 na wo ubukungu bwazakomeza kugenda neza (aho bushobora kuzamuka bukagera ku gipimo cya 7,8%).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congratulations to National Bank of Rwanda and National Institute of Statistics.Ubukungu bwacu buratera imbere cyane.Ejo nasomaga yuko muli 2025 tuzajya tugenda muli Telepherics (utudege duto duhuza imisozi).Ariko nk’umukristu,byakabaye byiza duhindutse no mu bintu byerekeye Imana (Spirituality).Abanyarwanda ntitwibwire ko gusa ubukungu,ubukire,shuguri,politics,etc...aribwo buzima gusa.Ahubwo tugashaka Imana cyane kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi.Muzi ko twirirwa tujya gushyingura abantu bapfuye I Rusororo.Bible yerekana ko iyo twibera mu byisi gusa,ntidushake Imana tukiriho,iba itazatuzura ku Munsi w’Imperuka utari kure.Ubukungu n’Ubukire gusa,ntacyo byaba bitumariye niba tudashaka Imana.Jyewe ubandikira,nize ibyerekeye ubukungu.Ariko ubu nkunda kujya mu mihanda nkabwiriza abantu ubwami bw’Imana kandi ku buntu,nkabifatanya n’akazi gasanzwe.Niwo murimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri.Soma Yohana 14 umurongo wa 12.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ubukungu buvugwa hano ni ubwa nde ariko? Ko tubona abaturage barushaho gukena, ibiciro bizamuka buri munsi, ifaranga rigata agaciro, ubwo aho ubukungu muvuga si ubwa bamwe HE yise ibifi binini kuko biba byariye udufi duto? Rwangombwa na tekinike ze twamaze kubitera icyizere, BNR ibyo ivuga abanyarwanda ntibabibone ibikura he?

Kabaija yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka