Muri 2017, Kigali yaguye imihanda, mu Cyaro Nkongwa n’amapfa bikoma mu nkokora abahinzi

Umwaka wa 2017 urangiye ubukungu bw’u Rwanda buri ku kigero cya 5.2%, bitewe ahanini n’amapfa yabaye mu mwaka wa 2016 na nkongwa yibasiye ibigori, bigatuma umusaruro ugabanuka.

Umwaka wa 2017 usize iterambere n'ibihombo mu bijyanye n'ubukungu
Umwaka wa 2017 usize iterambere n’ibihombo mu bijyanye n’ubukungu

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangarije Inteko ishinga amategeko mu kwezi k’Ugushyingo 2017, ko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 kirangiye ubukungu buzmutse ku kigero cya 5.2%, aho kuba 6.2% nk’uko Leta yabyifuzaga.

Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse kuri 8% n’ubwo wakomwe mu nkokora na nkongwa

Icyonnyi cya Nkongwa cyahombeje umusaruro w'ibigori ungana na toni ibihumbi 10
Icyonnyi cya Nkongwa cyahombeje umusaruro w’ibigori ungana na toni ibihumbi 10

Mu gutangiza Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017, Perezida Paul Kagame yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi wakomwe mu nkokora na nkongwa yibasiye ibigori.

Umukuru w’igihugu yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi washoboraga kurenga igipimo cya 8%, ariko ukaba waragabanutse bitewe na nkongwa yahombeje u Rwanda toni z’ibigori zigera ku bihumbi 10 zihwanye na 5% by’umusaruro w’icyo gihingwa.

U Rwanda rushoje umwaka ruri ku mwanya wa 41 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari

Raporo ya Banki y'isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 41 mu koroshya ishoramari
Raporo ya Banki y’isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 41 mu koroshya ishoramari

Muri 2017 u Rwanda rwazamutseho imyanya 15 ku rutonde rw’ibihugu byoroshya ishoramari, nk’uko bigaragazwa na raporo ya Banki y’isi (Doing Business 2018) yashyizwe ahagaragara mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2017.

U Rwanda ruri gusatira intego yo kwigira mu ngengo y’imari

Ministiri w'imari n'igenamigambi, Amb Claver Gatete ajya gusobanura iby'ingengo y'imari ya buri mwaka mu Nteko ishinga amategeko
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete ajya gusobanura iby’ingengo y’imari ya buri mwaka mu Nteko ishinga amategeko

Biteganijwe ko ,66% by’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2017-2018, izaturuka mu misoro n’amahoro y’imbere mu gihugu. Iyi ikaba ari intambwe nziza igihugu giteye yo kugera ku ntego kihaye yo gukoresha ingengo y’imari ituruka imbere mu iguhugu 100%.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA) cyatangaje ko gifite intego yo kwinjiza miliyari 1,215Frw muri 2017-2018, mu gihe cyari kinjije miliyari 1102.8Frw mu isanduku ya Leta muri 2016/2017.

Mu Kwezi k’Ukwakira 2017, Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tushabe yatangaje ko icyo kigo cyahawe intego yo kuzinjiza imisoro ingana na miliyari 1,215 Frw mu isanduku ya Leta, ndetse no kuzinjiriza uturere imisoro isaga miliyari 51.5 Frw.

Tushabe yatangaje ko amafaranga akabakaba miliyari 1,300Frw avuye mu gihugu imbere, azahaza ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2017-2018 isaga miliyari 2,094Frw ,ahwanye na 66% by’ingengo y’imari.

Habayeho ihindagurika ry’ibiciro bya lisansi, ku buryo litiro yageze bwa mbere ku 1.031Frw bwa mbere

Ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byakomeje kuzamuka muri 2017
Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byakomeje kuzamuka muri 2017

Mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byageze ku nshuro ya mbere ku 1.031Frw agura litiro ya lisansi, na 994Frw agura litiro ya mazutu.

Byatumye ikigo ngenzuramikorere RURA gitangaza ko ibiciro by’ingendo na byo bishobora kuzamuka muri 2018. Gusa hari abaturage bagaragaje impungenge ko ibiciro by’ibiribwa nabyo bizahita bizamuka kurushaho.

Igiciro cya lisansi cyaherukaga kuzamuka mu kwezi kwa Nzeri 2017, aho cyari cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 993 kuri litiro na 954RWf kuri litiro ya Mazutu.

Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 2% mu mwaka umwe

Ibiciro by'ibiribwa bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda
Ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda

Mu kwezi kwa Gicurasi ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko ibiciro by’ibiribwa n’ibyo kunywa bidasembuye byazamutse ku kigereranyo cya 7.7% muri Mata uyu mwaka mu gihe muri Mata 2016 ibiciro byazamutse ku gipimo cya 7.3%.

NISR igasobanura ko ibiciro by’ibiribwa, ibyo kunywa ndetse na serivisi byagize ikinyuranyo cya 0.4% muri uko kwezi kwa Mata 2017 ubigereranije n’umwaka wa 2016 muri uko kwezi.

Umwaka wa 2017,byageze mu kwezi k’Ukwakira icyo kinyuranyo cyamaze kuba kinini, kuko ibiciro byiyongereyeho 2% mu kwezi k’Ukwakira 2017 ugereranije n’Ukwakira kwa 2016.

Umwaka urangiye u Rwanda ruhagaze neza mu kwimakaza imibereho myiza

Kubakira abatishoboye inzu zo kubamo ni kimwe mu byo u Rwanda rukora mu guteza imbere abaturage
Kubakira abatishoboye inzu zo kubamo ni kimwe mu byo u Rwanda rukora mu guteza imbere abaturage

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) yatangajwe muri Werurwe 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda rwaje rukurikira igihugu cya Ethiopia muri Afurika kubera ibikorwa biteza imbere abaturage mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure.

Ibyo byashimangiwe n’Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu, Monique Nsanzabaganwa, uvuga ko u Rwanda ruri ku gipimo cyiza cya 0.4, kuko ibihugu biri munsi ya 0.5 ari byo biba bifite abaturage babayeho neza.

Hashyizweho umushinga w’isoko rizajya rihurizwaho ibicuruzwa by’imbere muri Afurika

Abagera kuri 200 bahagarariye ibihugu by'Afurika bahuriye mu nama i Kigali, yigaga uko hashyirwaho isoko Nyafurika
Abagera kuri 200 bahagarariye ibihugu by’Afurika bahuriye mu nama i Kigali, yigaga uko hashyirwaho isoko Nyafurika

Inama yahuje abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Gashyantare 2017, yanzuye ko hajyaho isoko rihuza uyu mugabane kugira ngo ubucuruzi bwawo bworohe.

Muri iyo nama u Rwanda rwatangaje ko ruzabyungukiramo,kuko ibicuruzwa byarwo bijyanwa hanze ngo bidashobora guhatana n’ibindi, kubera ko ikiguzi cyo kubitunganya no kubyikorera kiri hejuru.

Sebahizi Prudence, umujyanama mu muryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) mu bijyanye no gufungura isoko rihuza umugabane wa Afurika, yatangaje ko ibicuruzwa bitandukanye bituruka hirya no hino muri Afurika bizajya bihurizwa ku masoko asanzwe yo mu karere.

Biteganijwe ko buri soko ryo mu karere runaka nko mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rizatangira kwagurwa guhera muri 2018 kugira ngo ryakire ibicuruzwa biva hirya no hino muri Afurika.

U Rwanda rwakiriye Banki nshya mu kwezi k’Ugushyingo 2017

Amabanki mu Rwanda akomeje kwiyongera kuko 2017 isize hatangijwe indi banki
Amabanki mu Rwanda akomeje kwiyongera kuko 2017 isize hatangijwe indi banki

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (Trade and Development Bank (TDB), yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda, aho iteganya kuzatera inkunga imishinga minini mu gihugu.

Iyo banki ikorana n’ibihugu by’Afurika 21,ikavuga ko yari imaze gutanga miliyoni 460 y’Amadorari ya Amerika mu mishinga itandukanye mu Rwanda, harimo inkunga yatanze kuri sosiyete y’indege y’u Rwanda ‘RwandAir’.

Rwandair yakomeje kwagura ingendo zayo

Kompanyi y'indege z'u Rwanda ikomeje kwagura aho ikorera ingendo
Kompanyi y’indege z’u Rwanda ikomeje kwagura aho ikorera ingendo

Mu kwezi kwa Nyakanga 2017, Kompanyi Nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yatangaje ko yafunguye icyicaro muri Benin, bikazayifasha guha serivisi abatuye Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.

Ikibuga cy’indege cya Cotonou muri Benin kibaye icya 25 mu bibuga byo hirya no hino ku isi iyo kompanyi y’indege imaze gutangirizaho ingendo.

Intego u Rwanda rufite ngo ni iyo kugeza ku bibuga 40 mu myaka itanu iri imbere, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye.

Umwaka wa 2017 usize hubatswe inyubako zitandukanye zirimo ibiro byo gukoreramo, inzu zo guturamo no gucururizamo.

Imijyi itandukanye y'u Rwanda ikomeje gutera imbere mu nyubako
Imijyi itandukanye y’u Rwanda ikomeje gutera imbere mu nyubako

Umushinga wo kubaka uruganda ruzaha akazi abagera ku bihumbi 20 wamaze kunozwa

Leta ivuga ko inganda zitanga imirimo ku bantu benshi zo zihabwa ikaze
Leta ivuga ko inganda zitanga imirimo ku bantu benshi zo zihabwa ikaze

Sosiyete y’Abashinwa yitwa Huajian Group, ivuga ko izazana uruganda mu Rwanda rukora inkweto, amasakoshi, mudasobwa, telefoni, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Huajian Group yatangaje ko izashora imari ingana na miliyari y’Amadorari mu gihe cy’imyaka 10, ikazanaha akazi Abanyarwanda basaga ibihumbi 20.

Inzego zivugwamo gufasha ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka zirimo serivisi z’amabanki n’ibigo by’itumanaho, amahoteli, inganda, ubuhinzi, gutwara abantu n’ibintu, ubucuruzi n’amasoko, impano n’inguzanyo, ingufu n’amazi.

Kwagura imihanda mishya yo muri Kigali no mu ntara byaratangiye

Umwaka wa 2017 usize imihanda mishya hirya no hino mu Rwanda
Umwaka wa 2017 usize imihanda mishya hirya no hino mu Rwanda

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2017,u Rwanda rwahawe inkunga ya Banki y’isi ingana na miliyari 63Frw yo gukora umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma n’Akarere ka Nyanza.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu muhanda ureshya na kilometero 130 uzagenerwa ikindi gice cy’inkunga izava kuri Leta y’Ubuyapani. Abaturage ibihumbi 500 biganjemo abacuruzi ni bo baterejweho gukoresha uwo muhanda ugana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibyo byajyanye no kwagura imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo hongerwe ubuhahirane no gukuraho ibibazo byatezwaga n’ubuto bw’imihanda yo muri Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko jye nibaza ukuntu ibyatsi cyangwa indabo ziterwa mumahoteri cyangwa mumihanda usanga bazifumbiza ifumbire nziza kandi ihenze kurusha iyo bafumbiza imyaka bikambabaza rwose muzitegereze ukuntu ifumbire iba irunze kumihanda yogufumbira indabo zomumuhanda uzasanga ntaho ihuriye nifumbira imyaka

patrick yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

ariko jye nibaza ukuntu ibyatsi cyangwa indabo ziterwa mumahoteri cyangwa mumihanda usanga bazifumbiza ifumbire nziza kandi ihenze kurusha iyo bafumbiza imyaka bikambabaza rwose muzitegereze ukuntu ifumbire iba irunze kumihanda yogufumbira indabo zomumuhanda uzasanga ntaho ihuriye nifumbira imyaka

patrick yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

hahunda yogukora imihanda mishya ninziza gusa nurebere numuhanda wa kinazi-Ruhango kuko nawo ukeye gutunganwa kugirango imodoka zizajye zigana kurugana rukora ubugari(kinazi cassava)ntampungenge murakoze!

Fidele habineza yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka