Murama: Kutagira amashanyarazi ngo biracyadindiza iterambere rya bo

Abaturage b’Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza bavuga ko kuba bataragerwaho n’amashanyarazi bikiri imbogamizi ku iterambere rya bo.

Basigayabo Augustin wo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama avuga ko umurenge wabo uzengurutswe impande n’impande n’imirenge ifite amashanyarazi, bagasaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo na bo bayabone.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko nta gahunda ihari yihariye yo kwegereza amashanyarazi abatuye mu Murenge wa Murama. Cyakora avuga ko hari gahunda baganiriyeho na minisiteri y’ibikorwaremezo ku mushinga uteganya kugeza amashanyarazi mu byaro, kwishyura bikazakorwa mu gihe cy’imyaka itanu. Uwo mushinga ngo ni wo ushobora kuzaba igisubizo ku batuye mu Murenge wa Murama.

Yongeraho ko ahazagezwa amashanyarazi mbere ari aho abaturage bazaba barishyize hamwe bagakusanya imisanzu kugira ngo bagezweho amashanyarazi.

Mugabo John avuga ko basanze kugeza amashanyarazi ku baturage ba Murama bihenze.
Mugabo John avuga ko basanze kugeza amashanyarazi ku baturage ba Murama bihenze.

Uku kwishyira hamwe umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga byarakozwe n’abaturage bo mu Murenge wa Murama, ndetse banatangira gutanga imisanzu kugira ngo amashanyarazi abagereho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa bo ngo bwabahaga icyizere cy’uko mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize bagombaga kuba babonye amashanyarazi, ariko kugeza n’ubu ntayo barabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yemeza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama bwakusanyije iyo misanzu mu baturage koko, ariko ngo bayikusanyije bakeka ko kugeza amashanyarazi muri uwo murenge bitazatwara amafaranga menshi.

Umurenge umaze kugeza igitekerezo cya wo ku karere na ko ngo kawugejeje ku kigo gishinzwe ingufu (REG) gikoze inyigo gisanga kugeza amashanyarazi muri uwo murenge bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari, kandi abaturage bari bamaze gukusanya miliyoni zigera kuri ebyiri.

Kugira ngo abaturage b’i Murama babone amashanyarazi ngo hasigaye amahitamo abiri yonyine, gutegereza akarere kakazavugana n’ikigo REG kikazayageza muri uwo murenge ingengo y’imari ya byo niboneka, cyangwa se gutegereza uwo mushinga uzayageza mu cyaro ukajya wishyurwa buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka itanu.

N’ubwo Akarere ka Kayonza kagifite imirenge ibiri itarageramo amashanyarazi, umuyobozi wa ko avuga ko kugeza ubu kadahagaze nabi cyane kuko nibura 21% by’abaturage ba ko bafite amashanyarazi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’amazi twari twabonye yagiye ntiwamenya iyo yarigitiye.ubu ijerekani igura 300f.kujya kuyavoma no kuyagura bidindiza iterambere ry’abahatuye.

kora yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka