Mukarutwaza umaze imyaka 15 ari umushoferi arashishikariza bagenzi be gutinyuka
Dina Mukarutwaza utuye mu Murenge wa Kacyiru uherereye mu Karere ka Gasabo amaze imyaka 15 akora akazi ko gutwara imodoka, avuga ko kamubeshejeho aknashishikariza bagenzi be gutinyuka uyu mwuga.
Kuri ubu Mukarutwaza wavutse mu mwaka wa 1966, atwara imodoka y’umushinga ushinzwe kubungabunga ibidukikije ukorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).
Uwo mushinga witwa Lake Victoria Enviromental Management Project Phase II, ushinzwe kubungabunga ibidukikije biri mukiyaga cya Victoria.

Aganira na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu/5/2014, ubwo yari aje mu kazi mu Karere ka Gakenke, yatangaje ko yagize amahirwe yo gukora akazi ko gutwara imodoka mu bagore ba mbere byanaje gutuma ashishikariza nabagenzi be ku buryo nko mu mujyi wa Kigali bamaze gutinyuka.
Mukarutwaza avuga ko nta bibazo akunze guhura na byo mu kazi ke, kuko uretse kuba atwarira mu mujyi wa kigali bitavuze ko adoshobora no gutwara ngo agere mu zindi ntara cyangwa ngo abe yaharenga akagera no mumahanga kuko ubushobozi buba bungana nubwo umugabo afite.
Ku bijyanye no kubibangikanya n’inshingano z’urugo, Mukarutwaza avuga ko nta kibazo bikunze kumutera kuko abana babiri afite ari bakuru ku buryo iyo adahari babyikorera ibisigaye.
Ati “ Jyewe numva atari akazi k’abagabo gusa kuko n’abagore bagakora n’uko ari ukwitinya gusa kw’abagore baba batinya wenda kugakora kugirango batavuga ngo uriya mugore yabaye igishegabo muri wa mucyo wacu wa Kinyarwanda wa kera.”
Mukarutwaza yongeraho ko abona ko u Rwanda rw’uyumunsi rumaze guterimbere cyane kuko usigaye usanga abagore bakora imirimo yobwoko bwose batitaye kubyo kuvuga ngo uyu n’umurimo w’umugabo.
Ati “ Nk’urugero natanga nimuri uno mushinga wacu, dufite abagore bakora mu materasi, umuyobozi wacu n’umugore hamwe n’umuhuzabikorwa wuyu mushinga nawe n’umugore nukuvuga ngo umugare ntacyo adashoboye usibye kwitinya.”
Mukarutwaza asoza asaba abagore bose gutinyuka bagakora ibyo bahariye abagabo bazi ko aribo bonyine babishoboye kuko n’umugore ntakintu atashobora gukora mugihe ntakibazo afite.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|