Mukama: Abaturage bafite icyizere ko VUP izabateza imbere
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bafite icyizere cyo kwikura mu bukene, dore ko mu gihe bamaze bakorana nayo babashije kwigurira amatungo magufi.
Gacoco Boniface ni umwe mubo Kigali today yasanze bakora umuhanda Rugarama-Gihengeri muri gahunda ya VUP. Avuga ko aribwo agitangira gukorana na VUP ariko akemeza ko amafaranga yahembwe bwa mbere yaguzemo ibintu bitandukanye.

Raphaël Ndimubanzi, nawe wahawe akazi ko gutunganya umuhanda, avuga ko yagahawe ari umukene abana be batakiga kubera ko atabashaga kubabonera ibikoresho by’ishuri. Ubu ngo yamaze kugura ihene kandi afite intego yo gukomeza gukora yizigama agasubiza abana be ku ishuri.
Kuba abakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bagiye gusezerera ubutindi bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Gakuru James.

Avuga ko imirimo ikorwa n’aba baturage mbere yahabwaga ba rwiyemezamirimo bagakoresha bacye ariko ubu amafaranga akaba agera ku baturage benshi kandi n’ibikorwa bakora ari ibyabo.
Uyu muhanda aba baturage bakora ugizwe n’abirometero 16 ugakorwamo n’abaturage basaga ibihumbi 3. Uretse abakora mu muhanda bahembwa amafaranga 1500 ku munsi, hari n’abihuriza mu matsinda bakagurizwa amafaranga bazishyura mu gihe cy’umwaka ku nyungu y’amafaranga 2%, hakaba n’abahabwa inkunga y’ingoboka kubera ko batishoboye kandi badashoboye no gukora.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
leta y’ U Rwanda ishyiraho gahunda zisobanutse nka vup ngo zitabare abaturage bave mu bukene bityo tuzamuke mu iterambere. aba baguzemo aya matungo bakomereze aho maze bibere n’abandi urugero vup ibakure kure
leta y’ U Rwanda ishyiraho gahunda zisobanutse nka vup ngo zitabare abaturage bave mu bukene bityo tuzamuke mu iterambere. aba baguzemo aya matungo bakomereze aho maze bibere n’abandi urugero vup ibakure kure