Mukama: Abaturage bafite icyizere ko VUP izabateza imbere

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bafite icyizere cyo kwikura mu bukene, dore ko mu gihe bamaze bakorana nayo babashije kwigurira amatungo magufi.

Gacoco Boniface ni umwe mubo Kigali today yasanze bakora umuhanda Rugarama-Gihengeri muri gahunda ya VUP. Avuga ko aribwo agitangira gukorana na VUP ariko akemeza ko amafaranga yahembwe bwa mbere yaguzemo ibintu bitandukanye.

Abaturage bakora muri VUP bizera ko ari inzira yo kugera ku iterambere.
Abaturage bakora muri VUP bizera ko ari inzira yo kugera ku iterambere.

Raphaël Ndimubanzi, nawe wahawe akazi ko gutunganya umuhanda, avuga ko yagahawe ari umukene abana be batakiga kubera ko atabashaga kubabonera ibikoresho by’ishuri. Ubu ngo yamaze kugura ihene kandi afite intego yo gukomeza gukora yizigama agasubiza abana be ku ishuri.

Kuba abakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bagiye gusezerera ubutindi bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Gakuru James.

Aba baturage bavuga ko mu mafaranga bahembwa baguzemo amatungo magufi n'ibindi byo kwikenura.
Aba baturage bavuga ko mu mafaranga bahembwa baguzemo amatungo magufi n’ibindi byo kwikenura.

Avuga ko imirimo ikorwa n’aba baturage mbere yahabwaga ba rwiyemezamirimo bagakoresha bacye ariko ubu amafaranga akaba agera ku baturage benshi kandi n’ibikorwa bakora ari ibyabo.

Uyu muhanda aba baturage bakora ugizwe n’abirometero 16 ugakorwamo n’abaturage basaga ibihumbi 3. Uretse abakora mu muhanda bahembwa amafaranga 1500 ku munsi, hari n’abihuriza mu matsinda bakagurizwa amafaranga bazishyura mu gihe cy’umwaka ku nyungu y’amafaranga 2%, hakaba n’abahabwa inkunga y’ingoboka kubera ko batishoboye kandi badashoboye no gukora.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

leta y’ U Rwanda ishyiraho gahunda zisobanutse nka vup ngo zitabare abaturage bave mu bukene bityo tuzamuke mu iterambere. aba baguzemo aya matungo bakomereze aho maze bibere n’abandi urugero vup ibakure kure

nzonzi yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

leta y’ U Rwanda ishyiraho gahunda zisobanutse nka vup ngo zitabare abaturage bave mu bukene bityo tuzamuke mu iterambere. aba baguzemo aya matungo bakomereze aho maze bibere n’abandi urugero vup ibakure kure

nzonzi yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka