Muhanga: Rumwe mu rubyiruko rusanga ubushomeri budaterwa no kubura igishoro

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwahawe amahugurwa n’umuryango JOC wita ku rubyiruko rw’abakristu mu Rwanda, ruravuga ko kuba hari abirirwa bicaye bategereje inkunga za leta mu kwihangira imirimo biteza idindira mu iterambere.

Urubyiruko 20 rwo mu Murenge wa Kiyumba ruvuga ko ikibazo cyo kubura imirimo ku rubyiruko rubigiramo uruhare kuko ngo kuba hari rwinshi rutagira icyo rukora bidaterwa no kubura igishoro ahubwo biterwa no kutareba kure.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa urubyiruko rwa Kiyumba rwiyemeje gutangira kwihangira imirimo/
Nyuma yo guhabwa amahugurwa urubyiruko rwa Kiyumba rwiyemeje gutangira kwihangira imirimo/

Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ine bahawe na JOC ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB, hagamijwe gushishikariza urubyiruko kugira uruhare, mu gutegura, guhigura no gusuzuma imihigo, urubyiruko rw’i Kiyumba ngo rwamaze kwibonera neza ikibazo giteza ubushomeri ku buryo rugiye kukirwanya kandi rugasangiza n’abandi.

Muramira Védaste umwe mu rubyiruko avuga ko ikibazo gikomeye yurubyiruko rwahuraga nacyo ari ukwiyicarira bategereje ariko bo ntacyo bateganya gukora, agira ati, “Wasangaga urubyiruko ruvuga ko impamvu rutabona imirimo biterwa no kubura igishoro, ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire.”

Abahawe amahugurwa bifuza ko bakomeza kwegerwa kugirango ibyo bamaze kwiga bitaba amasigaracyicaro, cyakora umuryango JOC ukavuga ko uzarukurikirana mu myaka ine kugirango rubashe gufasha n’urundi mu kwiteza imbere.

Muramira (i bumoso) avuga ko urubyiruko rwamenye icyatumaga rutihangira imirimo.
Muramira (i bumoso) avuga ko urubyiruko rwamenye icyatumaga rutihangira imirimo.

Umuyobozi wa JOC ku rwego rw’ighugu Harerimana Jean Bosco avuga ko kuba uruhare rw’urubyiruko rwari rukeya mu gushyira mu bikorwa imihigo byatumaga rutagira icyerecyezo, asanga nyuma yo guhugura urubyiruko bizatanga umusanzu ufatika mu gufasha n’abandi.

Ati “Ntabwo umuntu yahangirwa umurimo mushya ntaruhare ubigizemo ngo bitange umusaruro kuko niyo mpamvu twabahaye uburyo mushobora kwisesengurira ibibazo mufite kugirango mubishakire ibisubizo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba na bwo buvuga ko bugiye kuba hafi y’urubyiruko rwahuguwe ariko bugasaba n’abageze mu mashuri gutinyuka kujya mu mirimo iciriritse, kuko usanga bayisuzugura, mu gihe ngo ntawari ukwiye kujya kwiga ategereje kuzahabwa akazi aho kukihangira.

Umuryango JOC umaze guhugura urubyiruko 60 mu turere twa Muhanga, ku nkunga ya PND inyujijwe muri RGB mu Turere dutatu ari two Muhanga mu Majyepfo, Kirehe mu Burasirazuba, na Gakenke mu Majyaruguru.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagenzi ndifuza uko nanje nohabwa amahugurwa atuma nihangirimirimo aho ntuye ariko kenshi abarundi ntituronkubwoburyo ,mwigendere abanya Rwanda muradusize mwiterambere

Ngendakumana Alexis yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka