Muhanga: Inkunga y’ingoboka yatumye abasha kwizigama kugeza ubwo aguze inzu n’isambu
Bamwe mu bahabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka bo mu Karere ka Muhanga babashije kwizigamira babikesheje iyi nkunga ubundi bari bahawe ngo ibatunge baravuga ko biteje imbere nyuma yo guhitamo kuyibyaza umusaruro bibumbira mu matsinda yo korora cyangwa ubuhinzi bwa kijyambere aho kuyashyira mu gifu gusa.
Abagize itsinda rimwe ryo mu Murenge wa Muhanga mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Naganiro rigizwe n’imiryango 60 ihabwa inkunga ya VUP mu cyiciro cy’abakennye cyane batishoboye biganjemo abasaza, ryabashije koroza abarigize ingurube 59, nyuma y’uko bagiye bigomwa udufaranga dukeya ku yo bahabwa ku nkunga y’ingoboka.

Imiryango yabo nayo kandi itunzwe n’iyi nkunga ariko nyuma yo gusanga guhabwa amafaranga bagahaha ibyo kurya gusa bitabateza imbere, ubuyobozi bukaba bwaratekereje kubahuriza muri ayo matsinda yo kwizigama no gukora imirimo ibyara inyungu.
Nyiranduhura Vandide umwe mu bagize itsinda ryo kwizigama avuga ko yabayeho nabi ubwo umugabo we yari amaze gupfa, akamusigira abana batatu kandi nta bushbozi bwo kubitaho yari afite.
Nyiranduhura yageze igihe cyo kwiheba kubera ubuzima yari abayemo nawe kandi uburwayi ngo ntibwari bumworoheye, abana bata amashuri, ubundi abaturanyi batangira kwikorera umuzigo wo kumutunga waje kubananira.

Agira ati “Twaryaga indaya, (ni ukuvuga ibitoki bigira amakakama bihingwa mu Murenge wa Muhanga ubundi byengwamo inzoga), ntabwo nari nzi uko tuzabaho.”
Icyizere cya Nyiranduhura cyo kubasha kwiyitaho cyarayoyotse ari nako bamwe mu baturanyi be batishoboye begerewe batangira gufashwa we atabizi, kera kabaye ariko inkuru nziza imugeraho imutunguye y’uko nawe ari mu bashobora guhabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka.
Akimara kuyafata Nyiranduhura yiyemeje kwimuka aho yari atuye hadafatika maze agashakira abana be aho kuba heza atitaye ku bukene yari afite, agira ati, “maze kubona utwo dufaranga umubeyi Paul kagame yari anyoherereje nakoze imibare nguza n’abaturanyi nigurira iyi nzu n’agasambu ku bihumbi 400”.
Nyiranduhura avuga ko amaze kwishyura amafaranga yagujije akaba asigayemo gusa abaturanyi be ibihumbi 30, kandi ngo umubyeyi paul kagame yaramwibutse nawe azibuka abagikeneye ubufasha.
Ubu ugeze kwa nyiranduhura, uhasanga amatungo arimo ingurube yakuye mu itsinda rye inka yaragijwe n’abaturanyi nyuma yo kumugirira icyizere cy’uko nawe ashoboye, inkoko ebyiri, ariko nta mwana wahasanga mu masaha atari ay’ikiruhuko kuko basubiye mu ishuri.
Kwa nyiranduhura ubuzima bwarahindutse ubu asingiza ubuyobozi bwiza budahwema guhora butekereza icyateza abanyarwa imbere by’umwihariko abageze mu za bukuru batishoboye n’abafite uburwayi.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwizigama bitanga icyizere cyo gukomeza kwitunga mu gihe wihaye, twirinde gusesagura