Muhanga: Igerageza ry’urugomero rwa Nyabarongo riragenda neza
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) Mugiraneza Jean Bosco aratangaza ko igerageza ry’urugomero rwa Nyabarongo rigenda neza kandi ko rigaragaza ko ingufu zari ziteganyijwe gutangwa zishobora kuboneka.
Nk’uko uyu muyobozi abivuga, ngo mu cyumweru gitaha ibyavuye mu igerageza ry’ingufu zigomba gutangwa n’uru rugomero bizashyirwa ahagaragara, ariko hagati aho ingufu z’amashanyarazi yatangiye kuboneka zashyizwe ku muyoboro mukuru w’igihugu nazo zikaba zikoreshwa.

Mu magerageza yakozwe harimo iryo kureba ibipimo by’amazi n’uko bihindagurika mu gutanga ingufu ku bipimo biteganyijwe, (sensors test) hakaba n’ibipimo bijyanye na wet comissioning birebwa iyo amazi arekuwe n’uburyo atanga amashanyarazi.
Iri gerageza rimaze ibyumweru bibiri, aho abahanga mu by’ingufu z’amashanyarazi bagerageje imashini zitanga umuriro z’uru rugomero, ubu rugenda rutanga ingufu hakurikijwe ingengabihe zabugenewe mu kugerageza ingufu z’urugomero nk’uko Mugiraneza abivuga.

Agira ati “Amasuzuma yose yagenze neza, amashanyarazi ari ku muyoboro munini w’igihugu ariko gutanga ingufu ku kigero cyo hejuru byo biteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha hari ingengabihe bakurikiza.”
Imashini ya mbere muri ebyiri zigomba gutanga megawati 28 kuri uru rugomero ni yo izaba itanze megawati 14 ku ikubitiro nyuma imashini ya kabiri nayo ikaba izongeraho 14, izi mashini zombi zikaba ngo zizatanga amashanyarazi mu gihugu, mu gihe hazaba hasanwa izindi ngomero nka Ntaruka n’izindi.

Gahunda yo kongera ingufu kandi ngo izakomeza hakurikijwe ubundi buryo nka Nyiramugengeri i Gishoma izatanga megawati 15, Kivu wat izatanga megawati 25, n’undi mushinga watangiye ku Gisagara wa nyiramugengeri uzatanga megawati 80, hakabaho ngo n’uko hari amashanyarazi azagurwa muri Kenya umwaka utaha, angana na megawati 30 kandi ngo ibiciro byamaze kumvikanwaho n’ibihugu byombi.
Rusizi ya gatatu nayo ngo hari gukorwa ibiganiro mu igabana ry’uyu muriro ushobora kuzaba wabonetse nko mu mwaka wa 2018 ubu ngo ibiganiro bikaba biri kubera mu Bufaransa, mu rwego rw’inama ihuza ibihugu by’Uburundi Kongo Kinshasa n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa.

Ubu ngo hari gutunganywa kandi umuyoboro uzanyura muri Uganda ku buryo guhera mu kwa gatandatu kuzamura ibikorwa byo kuzana uyu muriro bizaba bigenda neza, ibi bikaziyongeraho na megawati 400 zizagurwa mu gihugu cya Ethiopiya, kandi ngo ibihugu byombi byaremeranyije hakaba hari kwigwa ku buryo havugururwa inzira zitwara ingufu nk’izi nyinshi.
Ni izihe nyungu zo kugura umuriro hanze y’igihugu kurusha kwikorera ingomero?
Mugiraneza avuga ko ibi bisanzwe ko ibihugu bihahirana ubusanzwe kandi bikoroha kurushaho kandi ngo n’ubundi igihugu hari amashanyarazi gisanzwe gikoresha kigura hanze.
Kugura amashanyarazi hanze kandi ngo ntabwo byatuma umuriro uhenda kuko ngo ibiciro biganirwaho aho kilowati imwe ishobora kuzaba ihagaze amasents 14,5 ni ukuvuga nk’amafaranga y’u rwanda 78 kuri kilowati imwe mu gihe mu mashanyarazi dukoresha ubu mu Rwanda kilowati ihagaze 156 frw harimo n’umusoro ku nyungu TVA.
Biteganyijwe ko bitarenze 2018 ingo 75% zizaba zikoresha umuriro w’amashanyarazi, mu gihe ngo amashuri yose, amavuriro n’ibiro by’imirenge bizaba bikoresha umuriro w’amashanyarazi 100%.
Kugirango ibi bizagerweho neza ngo akaba ari ngombwa ko abaturage batura ku midugudu kugirango bazabashe kwegerezwa amashanyarazi ku buryo bworoshye, kuko umuturage utuye muri 35m uvuye ku nkinki (ipoto) y’amashanyarazi ayashyirirwaho mu gihe utuye nyuma y’izo metero we yongeraho amafaranga yo kugura urusinga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kikaba gisaba ko abanyarwanda bakwitegura kugura aya mashanyarazi yose ateganyijwe kuboneka, kuko ngo ataguzwe byateza igihombo kubera ibyo azaba yatanzweho.
Ibura ry’umuriro kwa hato na hato ririgaragaza mu gihugu ibi ngo bikaba biterwa n’umuriro mucye uhari ugereranyije n’abawukenera.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ingufu z’amashanyarazi usanga ziri kwiyingera ari nyinshi ku buryo gahunda leta yihaye izaba yagzweho muri 2017, bayobozi bacu turabashyigikiye
wooow, ugutsinda kuri kuri twe abanyarwanda rwose dushyize hamwe byose tuzabigeraho muminsi micye umuriro uraba utugeraho ntamususu, uturashima cyane leta yacu y’ubumwe ikomeje kutugezaho ibyiza gusa gusa