Muhanga: Guhindura imyumvire mu kubaka ngo nibyo byatuma akajagali gacika mu mujyi
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yvonne Mutakwasuku, avuga ko akajagari mu myubakire kagaragara mu mujyi wa Muhanga gaterwa n’imyumvire y’abantu bumva ko buri wese agomba gutura mu gipangu cye abandi bagashaka kubaka kandi nta bushobozi baragira.
Muri rusange mu Rwanda utujagari mu mijyi ngo duterwa no kuba abayihanze nta bishushanyo mbonera bayikoreraga, cyangwa aho byakozwe bikaba bitakijyanye n’igihe, ibi bigatuma inyubako zizamurwa muri iyi mijyi zidakurikiza amabwiriza yo guca utujagari.
By’umwihariko mu mujyi wa Muhanga usanga amazu menshi asakaje amategura, nta mihanda iciye mu makaritsiye, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iri mu kuzimu, umujyi utagira ikimoteri bigatuma imyanda ijugunywa aho ariho hose, ndetse ugasanga n’abubaka mu buryo butemewe n’amategeko basenyerwa.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, ngo ni yo mpamvu usanga bavuga ko imyubakire y’umujyi wa Muhanga yiswe agahomamunwa, agira ati, «usanga Abanyarwanda dufite imyumvire yo gutura mu bipangu no kugira inzu kuri buri muntu kandi atari ngombwa, usanga kandi abantu bajya kubaka bagahanika igisenge kandi bitajyanye n’imiterere y’imijyi yacu».
Uyu muyobozi akomeza avuga ko imyumvire ku mikoreshereze y’ubutaka ikiri imbogamizi ku mitunganyirize y’umujyi kuko ngo usanga uko umuntu yaramutse ariko aba ashaka kwikorera ibyo ashaka.
Aha akanenga uburyo usanga abantu bihutira kubaka kurusha gutekereza imibereho ye y’imbere kuko abantu bubaka bataragira ubushobozi ari bo bateza akajagari kuko bubaka inzu zitajyanye n’umujyi.
Cyakora uyu muyobozi avuga ko kwigisha ari uguhozaho ku buryo abantu bazageraho bakumva ko utujagari nta terambere tuganishaho.

Insanganyamatsiko izirikanwa mu Rwanda muri iki cyumweru cy’imiturire, igira iti, « kuvugurura imiturire y’utujagali duha abahatuye ubushobozi hagamijwe iterambere rirambye», bisobanuye ko abatuye mu tujagari bagomba gusenyerwa ahubwo bakwiye kongererwa ubushobozi bubakura mu tujagari.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Germaine Kamayirese, zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira imiturire y’utujagali harimo, gushyiraho uburyo bw’igenzura uko imijyi igenda ikura, hakurikijwe ibishushanyo mbonera, ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kubaka amacumbi aciriritse, ndetse no gushishikariza abafatanyabikorwa kugira uruhare mu ishoramali mu kubaka amazu agezweho.
Nta bashoramali mu bwubatsi bagaragara mu mujyi wa Muhanga
Hamwe n’ibindi bigaragaza akajagari mu mijyi, i Muhanga ngo nta bashoramali bahari mu kubaka amazu agezweho, ibi bigatuma abashaka kubaka bose bashaka kubaka ku butaka bwabo kandi iyi ari imbogamizi ikomeye, ku buzima bw’abazaba batuye umujyi mu myaka iri imbere kuko batabona aho gutura.

Zimwe mu mbogamizi abashoramari bagaragaza zituma abatuye i Muhanga ndetse no mu Rwanda muri rusange batubaka inyubako zijya ejuru, harimo kutabona abakiriya bazazituramo kuko ziba zihenze kandi zitajyanye n’ubushobozi bw’abaturage baciriritse, nk’uko Ndagijimana Athanase wikorera mu karere ka Muhanga abivuga.
Agira ati « iyo urebye imiturire ugana hejuru usanga mu mahanga bakoresha uburyo bugezeweho kubera impamvu z’ibikoresho bihenze kandi abatura muri aya mazu badafite uburyo bwo gutura nko kuba bitakorohera buri umwe kuzamura umufuka w’amakara muri nivo ya 10».
Mu gutera imbere. umujyi wa Muhanga ushyirwa ku mwanya wa Kabiri nyuma ya Kigali, ariko wo n’uwa Musanze mu majyaruguru ikaza ku isonga muri itandatu igaragiye Kigali mu kugira utujagari mu myubakire yayo.
Inyungu ku nguzanyo mu bwubatsi ituma abashoramari batubaka amacumbi aciriritse
Nk’uko bitanganzwa n’abashoramali b’i Muhanga, ngo usanga ku maradio amakuru n’amatangazo ateza cyamunara byibasiye abubatse amazu byitwa ko agezweho, ahanini ngo atari uko bahombye ahubwo kubera inyungu nyinshi zakwa ku nguzanyo mu bwubatsi.

Iyi ngingo iganirwaho, ubuyobozi bwagaragaje ko bugiye gukora ubuvugizi abashoramali bashaka kubaka amazu aciriritse abantu bacumbikamo bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi.
Kugabanya izi nguzanyo ariko ngo ntibihagije kugirango umujyi wa Muhanga ube utunganye nyuma ya Kigali cyane ko usanga i Muhanga nta mazu aciriritse abantu baturamo kandi ajyanye n’igihe ndetse n’ubushobozi bw’abakora imirimo itandukanye muri uyu mujyi.
Inzu iciritse mu mujyi wa Muhanga ibarirwa agaciro k’amafaranga miliyoni 12 mu gihe inzu iciriritse muri Ethiopia, igura miliyoni eshatu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.

Impamvu itera uku guhenda kw’amazu mu Rwanda ngo ni uko usanga uwubatse inzu aba yabariyemo n’agaciro k’ubutaka yubatseho mu gihe muri Ethiopia izi nzu ziba zubatswe mu masambu Leta yaguze ikayaha abashoramali bifuza kubakira abantu amacumbi aciriritse.
Uku guhenda kw’amacumbi mu Rwanda ngo bituma utujagari mu mijyi twiyongera kubera ko abashaka kubaka baba badafite ubushobozi bwo kugura amazu bagahitamo kubaka uko babonye.

Kuri iki kibazo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Rwanda Housing Authority, Mutamba Esther, ngo Leta yatangiye gushaka aho igura amasambu ku buryo mu minsi iri imbere iki gikorwa kizakomeza abashaka kubaka amacumbi aciriritse bagahabwa amasambu yo kubakaho, ibi bikazajyana no kuganira uburyo inyungu ku nguzanyo zo kubaka amacumbi aciriritse zagabanyuka.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi urebye uburyo muhanga iri gutera imbere ubona bishimishije cyane kandi ni bakomereze aho kuko byose bafite ubushbozi bwo kubigeraho