Muhanga: Bamwe mu barokotse Jenoside babangamiwe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Muhanga baravuga ko babangamiwe no gukurwa ku nkunga ya FARG bagashyirwa mu byiciro by’ubudehe.

 Twagirayezu Joseph asobanura ibibazo by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye
Twagirayezu Joseph asobanura ibibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubakirwa inzu zo kubamo, bahagarikiwe ubufasha bahabwaga n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashyirwa cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Nyirandamira avuga ko yafunguje Konti ngo ajye ahabwa inkunga y’ingoboka ariko kuko yubakiwe agahabwa n’inka imufasha gutunga umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe yasigaranye, yashyizwe mu cyiciro cya gatatu ntiyaba akiyibonye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko ikibazo cy’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe barafashwaga na FARG cyatewe na gahunda ya VUP igamije guteza imbere abaturage. Avuga ko ariko hari n’ababishyizwemo ku bushake bwabo.

Yagize ati “Hari abarokotse Jenoside bahisemo kujya muri VUP ariko twasanze hari ibyo idaha umwihariko bakabirenganiramo, ariko turi kubiganiraho n’inzego zo hejuru zidukuriye.

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi mu muryango IBUKA mu Karere ka Muhanga Twagirayezu Joseph avuga ko koko ibyiciro by’ubudehe byatumye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakomererwa n’imibereho.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe kuri bamwe ni ikibazo, n’amazu yabo amwe yatangiye gusaza kuko yubatswe kera, abandi ntibaragezwaho umuriro w’amashanyarazi n’amazi kandi bari mu duce bigeramo.”

IBUKA ariko itangaza ko icyo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye yakigejeje mu nzego z’ubuyobozi bw’Akarere kandi ko nayo yifuza ko abafashwaga na FARG bagarurwamo.

Uwamariya Béatrice umuyobozi w'Akarere ka Muhanga
Uwamariya Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Akarere ka Muhanga nako kavuga ko kari kuganira na Ibuka ndetse na FARG kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside birusheho gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta kundi byagenda kuko itegeko rivuga ko buri munyarwanda agira icyiciro cy’ubudehe abarizwamo. Twibuke kandi ko hari n’abacitse ku icumu bifashije kuko bose atari abakene cg. abatindi nyakujya! Tuzajye twihesha agaciro please!

Rugira yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

nukuri bakwiye guhindirirwa kuko natwe bagiye baduhaye ibyiciro bitadukwiye ndibugeser

lmanishimwe epaphrodite yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka