Muhanga: Amabuye y’agaciro ngo ntazamura imibereho myiza y’abaturage
Akarere ka Muhanga kagaragaramo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hafi y’imirenge 12 yose ikagize ariko ubu bucukuzi ntiburagera ku ntera ishimishije kuko ngo umusaruro mwinshi upfa ubusa kubera gucukura ku buryo bwa gakondo, kimwe no kuba hangizwa ibidukikije ahacukurwa aya mabuye yiganjemo corta na gasegereti.
Nk’uko bikunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye ariko, ngo usanga n’amafaranga aboneka muri ubu bucukuzi atagera ku baturage bose kuko usanga abagabo bitabira ubu bucukuzi bayatsinda mu tubari tw’inzoga, imiryango yabo igakomeza kuba mu buzima bubi.
Nk’uko byagarutsweho mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere, n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Imena Evode, yasabye ko imyumvire nk’iyi yahinduka kugirango umusaruro uturukamo usaranganywe.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe uko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora mu buryo bwo kuzigamira imiryango yabo, birinda gusesagura amafaranga bakura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umutungo kamere ushinzwe Ubucukuzi, avuga ko ubukene mu baturage bugaragara ku gipimo kiri hejuru kandi aya mabuye yagombye kuzamura imibereho y’abaturiye ibirombe bicukurwamo aya mabuye, akavuga ko impamvu nyamukuru iterwa no gusesagura ndetse no kutazigama amafaranga mu mabanki.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko kubera uburangare abagabo bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bagira kubera utubari, byazamuye igipimo cy’abagore bayoboye ingo kikagera kuri 34% aho ubusanzwe aba bagore biganjemo abapfakazi, usanga aribo bahahira ingo.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabaye tariki 02/08/2014 ni uko hazajya hakorwa buri kwezi raporo igaragaza urutonde rw’abakozi, ndetse n’amafaranga bahembwa igashyikirizwa Imirenge, Akarere ndetse na Minisiteri ifite umutungo mu nshingano zayo kugirango habeho ikurikiranabikorwa ry’ubucukuzi muri aka karere kimwe no gucunga uko imibereho y’abaturage igenda izamuka.
Sindambiwe Simon, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga we avuga ko imbogamizi bahura nazo buri gihe ari iz’abakozi babo banga kubitsa amafaranga muri banki noneho amafaranga bakuyemo agacungwa nabi cyakora akavuga ko bitakagombye gukomeza kumera gutya, agira ati, “tugiye gukora ibishoboka byose kugirango iyi myumvire iveho”.
Mu kwezi gushize ubwo Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga akarere ka Muhanga, yemereye abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko hagiye kurebwa uburyo babona ibikoresho bigezweho bizatuma bacukura mu buryo bugezweho bakava mu buryo bwa gakondo.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, yerekana ko 53,6% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe aka karere kaza ku mwanya wa 10 mu turere dukennye, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari kimwe mu byafasha kuzamura imibereho y’abanyamuhanga.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko hakagire hagira igikorwa kugirango ibikorwa byagateje imbere abaturage bibateze imbere ibikorwa ntibakaze ngo bigendere aho rwose nkaho bitigeze bibageraho, buri kintu gikoreha ahantu hatuye abaturage cyakagize icyo kibasigira