Mu Rwanda ngo hagiye kujyaho ishuri rikuru ry’ubudozi
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ubudozi ari urwego rugomba kwitabwaho kuko rukenerwa na benshi ari yo mpamvu hagiye kujyaho ishuri rizabwigisha.
Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje urugaga rw’abadozi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda na sosiyete sivile kuri uwu mbere taliki 11 Mutarama 2015.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubudozi n’imyambarire muri rusange, Leta y’u Rwanda iteganya gushyiraho ishuri rikomeye rizabyigisha.
Agira ati" Dufite umushinga ukomeye wo gushyiraho ishuri rikuru ryihariye ry’abadozi mu Rwanda kuko twasanze n’ibihugu byateye imbere muri uru rwego bigira amashuri nk’aya, abantu bigiramo ubumenyingiro bujyanye n’imihindagurikire y’imyambarire".
Akomeza avuga ko n’ubwo iri shuri ritaratangira, hari izindi gahunda ziteganyijwe mu gihe cya vuba zo guhugura abadozi ku bufatanye n’abashoramari b’Abashinwa bakorera mu Rwanda.
Minisitiri Kanimba ati"ikintu cya mbere bashaka gushyiramo ingufu nyinshi n’ukwigisha Abanyarwanda gukora imyenda myiza ariyo mpamvu barimo gushaka inzobere zo guhugura abadozi 300 ku ikubitiro bikazakomereza no ku bandi".
Avuga kandi ko ibi biri muri gahunda yo kunoza umwuga w’ubudozi bityo ube wakunganira Leta mu kubonera akazi urubyiruko rwinshi ruri mu bushomeri kandi bakabikora bumva ko ari umurimo ugomba kubatunga.
Umwe mu badozi baturutse mu karere ka Musanze, Ruzigamanzi Jérôme wanarangije kaminuza mu ishami ry’Uburezi, avuga ko atumva abantu bakerensa umwuga wabo.
Agira ati"abantu benshi bafata umurimo w’ubudozi nk’uwababuze akandi kazi ku buryo n’abanyeshuri bajya kuwiga ari uko batsinzwe ahandi bigaga, ugasanga ari ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu Banyarwanda ikiri hasi ku bijyanye n’uwu mwuga".
Akomeza avuga ko kuri we ubudozi ari umwuga mwiza yumva agomba no gukundisha n’abandi kuko ngo yamaze kumenya ibanga ryawo.
Mugenzi we Kayibanda Jean Marie Vianney wo mu karere ka Rwamagana, we avuga ko amasomo ajyanye n’ubadozi yakagombye kuba anigishwa mu mashuri y’ubumenyingiro (IPRC) bakabona aho batyariza ubwenge.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni MUTABARUKA Alphonse ntuye muntara y’iburasira zuba, email: [email protected] phone: 0788407495, icyifuzo mfite nuko nabasabaga ko mu rwanda hakwiye kujyaho ishuli ryihariye rya kaminuza ryigisha ubudozi gusa kuko hari modeli nyinshi zisigaye zidondwa muri ikigihe. abanyeshuli bakanoza umwuga wabo, kubera ko abana benshi baragiza kwiga amashuli yisumbuye mu ishami ry’ubudozi bakabura aho bakomereza kwiga, kuko no muri IPRC abenshi ntibabafata kandi bashaka kwiga. twabasabaga ko mwatuvugira kunzego za leta, na minisiteri ishinzwe uburezi mu rwanda.