Mu Rwanda ingo zisaga 24% zimaze kugezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Imibare igaragara ku rubuga rwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ziyongereye, ndetse n’izituye kure y’imiyoboro ubu zikaba zifite amashanyarazi zibikesha ahanini ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zose hamwe zamaze kurenga miliyoni ebyiri, kandi izisaga 24.4%, ni ukuvuga izirenga ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu, zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu Rwanda ingo zisaga 24% zimaze kugezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Mu Rwanda ingo zisaga 24% zimaze kugezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Imibare igaragaza ko mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka, ingo zigera hafi ku bihumbi makumyabiri na kimwe (20,967) zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi, izari zayahawe nabwo zageraga ku 42,948.

Ibi bikomeje gutya, umwaka wazajya kurangira ingo zigera hafi ku bihumbi 200 zihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Urebye n’imbaraga zirimo gushyirwa mu gukwirakwiza imiyoboro hirya no hino mu gihugu, biratanga icyizere ko intego ya 2024 ishoboka.

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko uyu muvuduko w’ukwiyongera kw’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uterwa n’umushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire.

Ati : "Nta mbogamizi umuturage akigira zijyanye n’ubushobozi, kuko Leta imwunganira mu buryo bujyanye n’uko yifite, hagendewe ku cyiciro cye cy’ubudehe. Kugira amashanyarazi ni uburenganzira bwa buri muturarwanda, kandi intego ni uko amugeraho aho yaba atuye hose”.

Abahawe aya mashanyarazi batandukana n'icuraburindi rya nijoro
Abahawe aya mashanyarazi batandukana n’icuraburindi rya nijoro

James Twesigye avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Ubu imibare y’ukwezi kwa cumi yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amshanayrazi zigera kuri 75.3%, harimo izigera kuri 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izikoresha adafatiye ku muyoboro rusange zigera kuri 24.4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka