Mu myaka 2 mu Rwanda hazaba hari uruganda ruteranya moto

Sosiyete Rwanda Motor, iravuga ko bitarenze imyaka ibiri, izashyira muri Kicukiro uruganda ruteranya moto, rukagira n’indi mirimo irimo igaraji rigezweho.

Moto zicuruzwa na Rwanda Motor
Moto zicuruzwa na Rwanda Motor

Nyuma y’imyaka 50 iyi sosiyete y’Abaholandi imaze ikorera mu Rwanda ivuga ko yishimiye gukomeza gukorera mu Rwanda kubera uburyo Leta yubaha abashoramari.

Rwanda Motor ntiyatangaje umubare w’amafaranga izashora mu bikorwa byo guteranyiriza moto mu Rwanda, gucuruza ibinyabiziga n’ibindi ndetse n’igaraji rya kijyambere iteganya kubaka.

Ivuga ko izubaka uruganda runini ruri ku butaka bungana na hegitare ebyiri, yamaze kugura muri Gahanga.

Abayobozi ba Rwanda Motor bavuga ko biteguye kwimukira i Gahanga mu gihe Leta yaba ibibafashijemo, kuko ngo bamaze no gukora igishushanyo mbonera cy’imiterere y’uruganda ruzubakwa.

Rwanda Motor ni rumwe mu nganda zikiri mu gishanga cy'i Gikondo zisaba koroherezwa kwimuka
Rwanda Motor ni rumwe mu nganda zikiri mu gishanga cy’i Gikondo zisaba koroherezwa kwimuka

Umuyobozi wa Rwanda Motor, Yanick Camerman yagize ati"Twe dutegereje uburenganzira bwa Minisiteri y’ubucuruzi, ni yo ishinzwe ibyo kutwimura aha hantu(mu gishanga cy’i Gikondo)."

"Twateganyaga ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere twaba twageze i Gahanga, ariko dufite ikibazo cyo kutamenya uburyo imirimo yo kutwimura irimo kwihutishwa".

Yavuze ko bashaka kubaka igaraji rya kijyambere, icyumba kigurishirizwamo imodoka, moto, imashini zitanga umuriro na za kizimyamoto.

Hazaba harimo kandi iduka rinini ry’ibisimbura ibintu byangiritse ku binyabiziga(pieces de rechange), ndetse n’umwanya uhagije wo guteranirizamo za moto.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba, yatangarije Kigali Today ko imirimo yo gutunganya site ya Gahanga igeze kure.

Ati"Gahanga iri mu byibanze tugomba kwitaho ku buryo muri uyu mwaka n’undi ugiye gutangira w’ingengo y’imari, barimo gucamo imihanda no kuhashyira ibindi bikorwaremezo".

Rwanda Motor itangije imishinga mishya kubera ko yasanze imodoka na moto zo mu bwoko bwa SUZUKI icuruza, zidakenerwa cyane n’Abanyarwanda.

Ivuga kandi ko igiye gushyira imbaraga ku bintu bikenerwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi no gushaka modeli nshya za Suzuki.

Imodoka zicuruzwa na Sosiyete Rwanda Motor
Imodoka zicuruzwa na Sosiyete Rwanda Motor
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURABESHYA NTIMUZANTANGA. KANDI UKURI GUSHIRIRA MU BIGANIRO. IYO NI IMIHIGO MYIZA. Ni ah’icyo gihe.

G yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka