Mu mujyi wa Byumba hagiye kubakwa Hoteli
Abikorera mu Karere ka Gicumbi bagiye kubaka hoteli mu mujyi wa Byumba mu gihe cy’amezi atandatu, mu rwego rwo kuvugurura umujyi hubakwa inyubako zigezweho.
Mu nteko rusanjye yahuje abagize Gicumbi Investement Company yabaye tariki 14 Ukwakira 2015, niho bemeje uyu mushinga wo kubaka hoteli mu mujyi wa Byumba, mu rwego rwo guteza imbere akarere.

Ngirente Milton uhagarariye iyi sosiyete yatangaje ko igitekerezo cyo kubaka inyubako zigezweho bagikuye mu itorero ryahuje abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma kwemeza kwishyira hamwe kugira ngo babashe kubaka hoteli.
Ngirente yavuze ko ku bufatanye bwabo bizashoboka kandi bikagirira akamaro n’abatuye muri aka karere, dore ko umujyi wa Byumba wasigaye inyuma mu iterambere.

Yagize Ati “Twifuza ko mu mezi atandatu gusa haricyo tuzaba tumaze gukora kigaragara netse gifitiye akamaro ubuybozi n’abaturage.”
Ngirente yakomeze atangaza ko buri wese wumva yaba umunyamuryango w’iyi sosiyete amarembo afunguye, kuko umugabane umuntu asabwa kugira ngo yinjiremo ungana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Mukiza Epaphrose umwe mubikorera bo mu karere ka Gicumbi akaba n’umunyamuryango w’iyi sosiyete wamaze gutangamo umugabane, atangaza ko igikorwa bagiye gukora ari ingirakamaro kandi ko nta gihombo bateganya kuko hari igihe bazatangira kwinjiza amafaranga.
Iki gitekerezo kigiye gushyirwa mubikorwa bari bari banagisabwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, mu nama yamuhuje n’abikorera tariki 28 Kamana 2015, aho yasabye abikorera guhuza imbaraga bagashyira hamwe bakubaka ajyanye n’igihe.
Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, yizeweho guhindura isura y’umujyi wa Byumba ukirangwa n’amazu ashaje.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikibazo cya Byumba si inyubako kuko investors nabo babareba how to invest their money in a region in which purchasing power is fundamentally weak. Return on investment izababera ikibazo. MUKIZA ntiyabura gushyigikira icyo gitekerezo kuko azi neza ko azatanga ibikoresho byubwubatsi azungukira aho ibindi ba Kabera na Fobiane bazirwarize. Geregora wayubatse imumariye iki? Ararira ago kwarika namwe ngo hoteli. ibaze umujyi utagira na taxis ziwukoramo NGO wubatswemo hotelu yo mu rwego two hejuru? abamotari baho imvura iyo ikubye baranyegera, umuhanda kuva rukomo ni igisoro.... Bazaguze BRD izayibagurishanya ndeba.