Mu 2025 Abanyarwanda bazatangira kugenda mu modoka zigendera ku migozi

Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.

Utu tumodoka ngo twitezweho guhangana n'ikibazo cy'imodoka nyinshi mu mihanda
Utu tumodoka ngo twitezweho guhangana n’ikibazo cy’imodoka nyinshi mu mihanda

Nubwo Umujyi wa Kigali ukoresha 80% by’ingengo y’imari yawo mu kubaka no kwagura ibikorwa remezo, nk’imihanda n’ibindi, ariko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu Mujyi wa Kigali gikomeza kwiyongera, kandi utwo tumodoka tugendera ku migozi, tuzagira uruhare rukomeye mu by’ubwikorezi.

Abashakashatsi bavuze ko hatagize igikorwa, Umujyi wa Kigali wazahura n’ikibazo gikomeye cy’umubyigano w’imodoka hagati y’umwaka wa 2025 na 2040.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’icyo kibazo, Umujyi wa Kigali watangiye ibiganiro na sosiyete ebyiri zisanzwe zubaka inzira z’utwo tumodoka tunyura mu kirere, harimo sosiyete yitwa ‘POMA’ ifite icyicaro muri Afurika y’epfo n’indi yitwa ‘Doppelmayr’ ikorera mu Bufaransa no mu Budage, ushaka ko zakora kuri uwo mushinga w’ubwikorezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Eng. Jean d’Amour Rwunguko, umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Kigali Today ati, “Izo sosiyete zombi zaratwegereye, tuganira ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga hashingiwe ku bushobozi buhari ”.

Eng.Rwunguko yunzemo ati,“Umujyi wa Kigali ugizwe n’imisozi.Utwo tumodoka tugendera ku migozi, tuzajya dufasha abantu kwihuta, kandi tuzanakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka hirya no hino muri Kigali”.

Abayobozi w’Umujyi wa Kigali bari kumwe n’abahagarariye izo sosiyete zubaka,bafatanije kureba imisozi yazifashishwa bubaka inzira z’utwo tumodoka, kugeza ubu bakaba baremeje Rugenge, Gisozi na Mont Kigali.

Muri Kanama 2018, Amb.Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Singapore, yagaragaye atembera muri bene utwo tumodoka, nyuma avuga ko igihe kigeze ngo u Rwanda rushyire mu bikorwa umushinga wo kuzana utwo tumodoka mu gihugu.

Yandika kuri twitter yagize ati “Nari mu tumodoka tugendera ku migozi, tunyura mu kirere, turizewe, dutanga umutekano, twafasha mu guhuza imisozi yacu.Igihe ni iki”.

Kugeza ubu, izo sosiyete zombi zirategura inyigo ijyanye n’ibizakenerwa mu bijyanye na tekiniki, zikazabishyikiriza Umujyi wa Kigali, kandi ngo hari icyizere ko uwo mushinga uzakunda nk’uko Eng. Rwunguko abivuga.

Iby’ingenzi umuntu yamenya ku ikoreshwa ry’utumodoka tugendera ku migozi
Mu mwaka wa 2017, Banki y’isi yatangaje raporo igaragaza ukuntu ikoreshwa ry’utumodoka tugendera ku migozi rigenda ryiyongera hirya no hino ku isi.

Iyo raporo ya banki y’isi igaragaza ko umujyi wa mbere wakoresheje utwo tumodoka tugendera mu kirere ku migozi, ari Colombia mu 2004,Banki y’isi ikaba igira inama imijyi yitegura gushora muri utwo tumodoka, kubanza kwitonda, bakareba aho bishoboka n’aho bidashoboka bitewe n’ikoranabuhanga.

Iyo raporo ya banki y’isi, ivuga ko icyiza cy’utwo tumodoka cya mbere, ari uko dushobora kurira imisozi vuba,ikindi kubaka inzira zatwo birihuta kurusha kubaka imihanda.

Ibiciro birahindagurika, bitewe n’ahagiye kubakwa, ariko nko muri Amerika y’Amajyepfo biba biri hagati ya miliyoni 10 na 25 z’Amadorari kuri Kilometero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ESE imodoka abatureberera babona arizo zihutirwa ,murwanda dukennye byinshi ,ariko ab’i Kigali kuko ariho herekanwa cyane bahashyira ibyagaciro karenze,mwubake imihanda yi mubyaro ,kuko imvura iragwa abaturage bakabura inzira ,ibinyabiziga bigahagarara

Rugwiro alias Placidie yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Barabura kubaka gare ya nyabugogo, cg ngo bakure abantu mu manegeka none ngo ibigendera mu kirere?? uyu munshinga ndabona uzamera nkumwe wakazu k’abanyamaguru bategereje bus, kamwe bari bubatse Gisimenti. abo banyamahanga babegera ngo baze gucuruza mube mubaretse muvane abantu mu manegeka

Alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

nibibande ku buhinzi tubanze turwanye inzara yugalije abanyarwanda ,kugwingira byatewe n’uko abana batakibona ibiryo barya mu gitondo

tom Mulambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

hari imishinga ihenda leta nyamara ikagirira akamaro agace gato cg bikitwa gushaka ishema mu mahanga aha twaviga Icyogajuru kizubakwa n’abayapani kizaba gihenze urwanda nyamara haje gahunda ituma dushyira ingingo y’imari nini mu buhinzi hakigezwa amazi ku misozi no mu byaro abanyarwanda bakajya buhira imirima twazamurwa n’ubuhinzi kuko abenshi nibyo bidutuunze.

murakoze

tom Mulambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Courage Rwanda! Birashoboka.
Joseph

Niyigena yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Courage Rwanda! Nta kidashoboka niba ubushake buhari.
Joseph.

Niyigena yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

IBI BIRASA NA YA GARI YA MOSHI.......IMAZE IMYAKA IRENGA 20 ITEGURIWE ABANYARWANDA...AHAAAAAAA.....MWACISHIJE MACYE BAVANDIMWE MUKABANZA KUREBA ABANYARWANDA MURI RUSANGE ; AHO ABARENGA 80% BARYA NABI, BIGA NABI, BAHANGAYITSE, BARI KU GITUGU CYIRENZE UKWEMERA, AHO ABANTU BIRIRWA BEREKEZA U RWANDA AHO RWAVUYE...NYAMARA DUKENEYE IMITIMA NAMA KUKO ABITWAGA ABAJYANAMA BA ZA KILIZIYA BAROHAMYE NABO BATAKIMENYA IYO BIVA NIYO BIJYA.....NDABIZI NTIMUBITANGAZA ARIKO MUBISOME KANDI MUMENYE KO ARIBYO BIRI MURI MAJORITE SILENCIEUSE....NGAHO BAVANDIMWE...

gitembe yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Ariko nawe urakabije cyane, niba hari ibitagenda ntibivuga ko igihugu kireka gutekereza iby’iterambere ariko nanone kigendana n’iterambere ry’umuturage. Ndacyeka ko leta igerageza nubwo hari abayangiriza ariko iba yagerageje. Ngaho nawe leta irubakira abatishoboye, akabavuza ikabashakira imirimo...urebye ibi ni umuturage biba bireba ariko nawe akagira ibyo asaba leta igomba kuzuza.

Muyango Eric yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

IMISOZI turayifite hano I Kigali.Utu tumodoka twahuza Umusozi wa Rugenge-Kimisagara-Gisozi-Nyarurama.Technology inyibutsa uko isi nshya izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 izaba imeze.Abantu bazajya bakina n’intare,inzoka,etc...nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Kwaheli indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka Imana cyane,kugirango tuzarokoke ku munsi w’imperuka wegereje.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 20-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka