Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COMESA i Kinshasa

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yageze i Kinshasa ku gicamunsi cya taliki 25/2/2014 mu nama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA).

Uyu muryango usanzwe uyoborwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, inama yawo ibereye i Kinshasa kugira ngo ubuyobozi bwakirwe na Perezida Joseph Kabila, naho ibizibandwaho akaba ari ikibazo cy’umutekano n’iterambere mu karere.

Iyi nama yari iteganyijwe kwitabira n’abayobozi ba Guverinoma n’abayobozi b’ibihugu, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Uganda ihagararirwa na Perezida Yoweri Museveni, Kenya ihagararirwa na Vice perezida wa William Ruto naho Zimbabwe ihagararirwa na Perezida Robert Mugabe.

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Zambiya Michael Sata, Vice président w’u Burundi, Gervais Rufyikiri, Perezida wa Sudani Omar al Bechir, Perezida wa Malawi Joyce Banda hamwe na Ismail Omar Guelleh Perezida wa Djibouti.

Visi-Perezida wa Kenya William Ruto akigera Kinshasa taliki ya 25/2/2014 yatangaje ko inama ya 17 ya COMESA izaganira ku kongera imirimo ku rubyiruko rugize uyu muryango, avuga ko ikibazo cy’ubuhahirane n’ubwikorezi kigomba kuganirwaho kuko bugifite ingorane kandi hakoreshejwe inzira ya gari ya moshi byagenda neza.

Ruto avuga ko nubwo gushyiraho ubuhahirane bicyenewe mu karere hakiboneka ikibazo cy’imitwe yitwaza intwaro kandi yabangamira ubwikorezi, kuburyo asanga hakwiye kubanza gukurwaho iyi mitwe kugira ngo ubutwererane mu bihugu bigize umuryango wa COMESA bwiyongere.

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Kinshasa.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kinshasa.

Muri iyi nama kandi hagomba kurebwa ku korohereza kwambukiranya imipaka kw’abantu n’ibintu mu buhahirane, iterambere ry’ubuhinzi, kongera ubukungu mu birebana n’ubucuruzi mu bihugu bigize COMESA, guteza imbere ubucyerarugendo no kongera ingufu zikomoka ku mashanyarazi.

Inama yabanjirijwe n’iy’impugucye zabanje kwiga ingengo y’imari uyu muryango ugomba gukoresha muri uyu mwaka wa 2014 yiyongereyeho 8 868 304 ivuye kuri miliyoni 82 z’amadolari agomba gutangwa n’ibihugu bigize COMESA.

Cyakora n’ubwo aya mafaranga agaragara nkaho ari menshi ibihugu bisabwa kuzatanga agera kuri miliyoni 14 z’amadolari naho abafatanyabikorwa ba COMESA bagatanga agera kuri miliyoni 70, umunyamabanga wa COMESA akaba afite impungenge z’ubucyererwe bw’umugabane ibihugu bisabwa gutanga.

Umunyamabanga wa COMESA, Nagla El-Hussainy, avuga ko aya mafaranga yashyirwa mu bikorwa byo gutegura ubuhahirane mu bihugu bigize COMESA mu kongera itarambere mu bucuruzi bw’ibigo n’inganda zo mu karere.

Umuryango wa COMESA ugizwe n’ibihugu 19 ukaba ufite inshingano yo guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu n’ababituye, isoko rusange muri uyu muryango ryatangiye mu Ukuboza 1994 mu gishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu mwaka w’1981, COMESA ibarwa kuba ifite abaturage bagera kuri miliyoni 390 bashobora kwinjiza miliyari 170 z’amadolari nk’uko byagaragajwe muri 2006.

Sylidio Sebuharara

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muyobozi wacu aduhagararire neza kandi ibitekerezo bye bibe ingenzi muri gahunda zitangarizwa muri iyi nama

musanga yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka