Minisitiri w’Intebe Murekezi yiyemeje kongera inguzanyo kugeza kuri 20% mu 2017
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, aratangaza ko Guverinoma ayoboye ifite ingamba nshya zo kuzamura ubukungu ariko akibanda ku gutanga inguzanyo, kugera ku kigero cya 20% mu mwaka wa 2017 zivuye kuri 15,6% ziriho ubu.
Ibi yabitangaje ubwo yari yitabye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa mbere tariki 4/8/014 mu rwego rwo kuyisobanurira imigami Guverinoma nshya ifite.
Yagize ati “80% by’Abanyarwanda bose bazagerwaho na serivisi za banki ndetse n’inguzanyo zihabwa abaturage zizazamuka zive ku cyigero cya 15,6% zigere kuri 20% mu mwaka wa 2017.”
Aya mavugurura mu bukungu bw’igihugu kandi azakomeza mu bindi bice by’igihugu birimo ubuhinzi, aho yasezeranyije ko mu mwaka wa 2017, hegitari ibihumbi 98 z’ubutaka bingana na 70% buzaba bwarahujwe kandi bubyazwa umusaruro.
Ibyo kandi bikazajyana na gahunda yo kuhira imyaka mu bishanga n’imusozi, bikava ku buso bwa hegitari ibihumbi 27 bikorerwaho ubu zigere nibura ku bihumbi 40.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo gutuza abaturage mu midugudu bizava kuri 51, 6% bigere kuri 70% naho 30% bazaba batuye mu mijyi mu 2017. Umurirmo w’amashyanyazi uzava kuri Megawatts 119 ugere kuri megawatts 563 ndetse n’amazi azagera 100% mu gihugu hose avuye kuri 45% ariho ubu.
Minisitiri Murekezi yizeje ko hazubakwa ibikenewe byose muri Kigali kugira ngo ikomeze ikurure abashoramari n’ubucuruzi muri rusange. Ibi kandi bizajyana no kubaka imihanda mishya nka Ngoma-Bugesera-Nyanza, Base-Butaro-Kidaho na Nyacyonga-Mukoto, ndetse hazasanwa n’indi mihanda.
Imiyoborere nayo iri mu bizitabwaho aho raporo z’imicungire ya Leta zizavugururwa ku buryo ibigo bya Leta bizajya bitanga raporo zitarangwamo amakosa. Inzego zose za Leta uhereye ku Kagali nazo zizubakwa zihabwe ubushobozi, nk’uko Minisitiri Murekezi yabyemereye imbere y’abadepite.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gahunda yagejeje imbere y’inteko nabonye ari sawa cyane twizere ko izashyirwa mu bikorwa nkuko bisanzwe bikorwa.
hamwe nabayobozi nkaba beza ntacyo tutazageraho kandi natwe tubafashe kugera ku migambi yabo