Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje uko u Rwanda rwashoboye kongera amashanyarazi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze mu Budage aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, agaragariza abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiranywe urugwiro mu Budage
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiranywe urugwiro mu Budage

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024 Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye.

Iyi nama ihuje abafata ibyemezo bya politiki n’abikorera aho baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragarije abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kongera ingufu z’amashanyarazi mu myaka 30 ishize, avuga ko ibyo ari kimwe mu bitanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda by’umwihariko igihe bigizwemo uruhare na Leta ndetse n’abikorera.

Ati “Ikintu cya kabiri twakoze kwari ugushyiramo muri izo gahunda abikorera kubera ko amashanyarazi yafatwaga nk’ibintu bireba Leta cyane. Ntawatekerezaga ko umuntu ashobora gushora mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi. Leta yego ishobora gukora iryo shoramari ariko dukeneye gukurura n’iryo shoramari ry’abikorera”.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard yari akurikiye ibyavugirwaga muri iyi nama mu Budage
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard yari akurikiye ibyavugirwaga muri iyi nama mu Budage

Mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe avuga ko kuri ubu u Rwanda rufite ibigo bitandukanye byiyemeje gushora imari muri urwo rwego, hanyuma Leta ikabagurira ayo mashanyarazi.

Ati “Rero ubwo bufatanye hagati ya Leta n’abikorera bwaradufashije cyane ari na yo mpamvu mwabonye ko hari ibyo twagiye tugeraho mu Rwanda”.

Inama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nibyiza Kandi nibyagaciro kuba muruhando mpuza mahanga leta y’urwanda ikomeje kuba intanga rugero kwiterambere ryumuturage. Gusa ntitwibagirwe ko hari uduce tumwe natumwe tutaragerwamo ibikorwa remezo nkumuriro wamashanyarazi, aho twavugamo akagari ka nyamugari my karere ka kayonza muzatuvuganire natwe bawuduhe murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka