Minisitiri w’abakozi ba Leta arahamagarira abantu kwitabira umurimo mu kwihesha agaciro

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, ashimira abakozi bitabira umurimo ubabeshaho ugashobora no kwinjiriza igihugu kuko kwitabira umurirmo ari ukwihesha agaciro no kugahesha igihugu.

Tariki 29/04/2013, Minisitiri Murekezi yifatanyije na koperative COMINYABU icukura amabuye y’agaciro mu kagari ka Busoro umurenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukozi wizihizwa taliki ya mbere Gicurasi, kuza kureba ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hubahirizwa umutekano w’abakozi hamwe no kureba ko hadakoreshwa abana mu gucukura amabuye agaciro.

Minisitiri Murekezi ashima uburyo iyi Koperative yashoboye kugira imikorere myiza mu
kubahiriza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Koperative COMINYABU icukura yita mu kurengera ibidukikije hamwe no kuteza imbere aho ikorera.

Bamwe mubakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro i Nyamyumba.
Bamwe mubakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyamyumba.

Minisitiri w’abakozi ba Leta avuga ko iyo umuturage akora akibeshaho ashobora no kubeshaho igihugu cye imwe mu ndangagaciro yagombye kuranga Abanyarwanda.

Mu myaka irindwi Koperative COMINYABU imaze ikora ikoresha abakozi 282, ikaba igeze aho
icukura toni 30 za Gasegereti, Wolfram na Colta ku mwaka; umwaka wa 2012 yashoboye kwinjiza amafaranga miliyoni 118.

Aya amafaranga atari macye ngo yatumye abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Nyamyumba biteza imbere kuko arenga miliyoni 90 zagumye mu bacukuzi bafite Koperative bagasaranga ayo baba binjije batarebye uwacukuye menshi cyangwa macye ahubwo bakorera hamwe.

Koperative COMINYABU icukura amabuye y'agaciro mu buryo butangiza ibidukikije.
Koperative COMINYABU icukura amabuye y’agaciro mu buryo butangiza ibidukikije.

Minisitiri Murekezi ashima abaturage bafite umurava mu kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro kuko agaciro kabo kagaragarira mu kongera umusaruro w’ibyo bakora kandi bakagira inyungu ku gihugu.
Minisitiri Murekezi avuga ko kwitabira umurimo no kuwukora neza bigira inyungu ku gihugu. Akavuga ko umwaka wa 2012 u Rwanda rwinjije amadovizi arenga miliyoni 160 z’amadolari zivuye mu bikorwa bikorwa n’abaturage.

Nubwo ashima abakozi bitabira umurimo, Minisitiri Murekezi avuga ko umukozi acyeneye umutekano mu kazi no guhabwa ibyangombwa acyenera.

Yashimye uburyo abakozi ba COMINYABU bafite ibikoresho mu gucukura n’uburyo umutekano w’abacukura witabwaho kuburyo kuva ubu bucukuzi bwatangira muri Nyamyumba ntawe urangwa mu mpanuka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

icyerekezo tujyamo naho dushaka kugera birasaba ko buri wese akunda gukora kandi ntawukorera ku ishisho ibi byagakwiye kuba intego yaburi wese tujye turebera cyane kuri president wacu buri munsi aratwibutsa

cyuma yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

umurimo niyo mbarutso n’intandaro y’amajyambere n’iterambere ku isi yose, u rwanda rero ni igihugu cyitabiriye umurimo kandi kimakaje kuwunoza uko byagenda byose, ibi rero nibyo biteza imbere u rwanda kugera aho rugeze ubu.

xavier yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

umurimo niwo wonyine ushobora kuguhesha agaciro kuko igihe cyose niwo uguhesha kuba icyo uricyo, kwitabira umurimo nicyo kingenzi kandi nicyo kiguha imbaraga n’uruvugiro

vincent yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka