MINISANTE izakoresha Miliyari 333.5Frw mu ngengo y’Imari 2025/2026
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha ingengo y’imari ingana na 333,558,981,729Frw mu mwaka wa 2025-2026.

Ibi Minisitiri yabisangije Abadepite mu biganiro bagiranye, aho barimo bareba uburyo ingengo y’Imari iteguye, ndetse n’ibigomba kwitabwaho bigakorerwa ubuvugizi.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko ingengo y’Imari Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho yo mu mwaka wa 2026-2027, iziyongera ikagera kuri 361,106,119,318Frw naho mu mwaka wa 2027-2028 hakazakoreshwa 361,011,915,821Frw.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2025/2026, yagenewe 16,500,000,000Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho bikenerwa mu buvuzi.
Zimwe mu mpamvu zizatuma iyi ngengo y’Imari yiyongera, ni uko hari bimwe mu bikoresho bizagenda bitumizwa hanze mu bihe bitandukanye.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hazabaho gutumiza imashini zisuzuma mu Rwanda, mu nzira zo gutangiza ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire.
Ati “Bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga tuzaba dufite mu Rwanda muri uno mwaka harimo PET Scan, ibisabwa byose twarabikoze ikazadufasha gusuzuma umurwayi ufite indwara itagaragajwe n’izindi mashini akavurwa neza”.
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko iyi mashini izakoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi nka PET (Positron Emission Tomography), aho umurwayi bamutera utunyabutabire duke dukomoka ku ngufu za nucléaire.
Utwo tunyabutabire tujya ahari ya ndwara itaragaragara, tugafasha mu kuyitahura igihe umurwayi arimo anyuzwa muri iyo mashini.
Ati “Bikora ku ndwara nk’iz’umutima, kanseri, iz’ubwonko, imyakura n’izindi”.
Abadepite babajije ikirimo gukorwa ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu bishaje, niba mu ngengo y’Imari bateguye harimo na gahunda yo kubivugurura no gusana inyubako.
Hon. Speciose Mukandanga yabajije inyubako y’ababyeyi babyariramo ya Kibagabaga icyo iteganyirijwe mu kuyivugurura no kuyisana.
Ati “Twagira ngo twumve niba imirimo yarasubukuwe kuko twabonye harimo ingengo y’imari yahateganyirijwe, kugira ngo bijye ku rwego rwiza”.
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko hirya no hino mu gihugu hari ibitaro bizavugurwa birimo ibya Ruhengeri, Gisenyi na Gicumbi ndetse bakabigeza ku rwego rwo kuba ibitaro byigishirizwamo, nk’uko bikorwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK.

Ibikorwa n’imishinga y’iterambere biteganyijwe mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, harimo no kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bikazatwara 111,135,000,000Frw kubaka ibi bitaro bikazarangira mu 2028, naho ibitaro bya Muhororo (District Hospital) bikazatwara 67,764,195,800Frw.
Minisitiri Nsanzimana avuga ko ibikoresho byo kwifashisha kwa muganga bizatwara 26,535,197,526Frw.
Gusa yanagaragaje ko iyi ngengo y’Imari hari aho yagiye ivugururwa kugira ngo inkunga zatangwa zahagaze bakomeze bishakemo ibisubizo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu se ibi bitaro bizakoeamo za robot? Ko muri iki gihugu mbona abaganga aribo batabana n’imiryango yabo kubw’imiterere y’akazi wareba ku isoko ibiciro byaratumbagiye, ubwo umusaruro uzaba uwuhe Koko,azaribwa n’aba expert,
Jye mvuka ku baganga ariko mbona ababyeyi bacu babayeho nabi pe.Byibuze mubahe igihe natwe tubabone n’ubwo ayo mafranga yabura bariyeranja bakadutunga
Ubu se ibi bitaro bizakoeamo za robot? Ko muri iki gihugu mbona abaganga aribo batabana n’imiryango yabo kubw’imiterere y’akazi wareba ku isoko ibiciro byaratumbagiye, ubwo umusaruro uzaba uwuhe Koko,azaribwa n’aba expert,
Jye mvuka ku baganga ariko mbona ababyeyi bacu babayeho nabi pe.Byibuze mubahe igihe natwe tubabone n’ubwo ayo mafranga yabura bariyeranja bakadutunga