MININFRA irateganya kugeza umuriro w’amashanyanyazi ku Banyarwanda 40%

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iratangaza ko iteganya ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 uzarangira umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi uvuye kuri 23% ukagera kuri 40%.

Ubwo yari imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Nshingamategeko, ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yatangaje ko ibi bazabikora ari na ko bagabanya ibihombo bituruka ku ngufu z’amashanyarazi bikava kuri 23% bikagera byibura kuri 15%.

Yavuze ko uwo muriro uzakwirakwizwa mu duce twinshi tw’igihugu bifashashijwemo n’imishinga y’ingufu zitandukanye nka biyogazi na nyiramugengeri bizongerwa kuva ku 8% kugera kuri 22% kugeza mu 2018, ariko hakiyongeraho no gukura ingufu ahandi.

Minisitiri Musoni avuga ko umwaka w'ingengo w'imari utaha bateganya ko abaturage 40% bazaba bafite amashanyarazi.
Minisitiri Musoni avuga ko umwaka w’ingengo w’imari utaha bateganya ko abaturage 40% bazaba bafite amashanyarazi.

Yagize ati “Twamaze gusinya amasezerano yo kugura umuriro w’amashanyarazi na Uganda, ikidukerereje ubu ni imirongo azanyuramo iri gukorwa kuva ku mupaka wa Kenya kugera hano mu Rwanda bizarangirana n’ukwezi kwa cyenda. Muri 2018 ni bwo dushobora no gukura andi mashanyarazi muri Ethiopia”.

Yatangaje ko kugira ngo bigerweho, hazagabanywa igihombo cyaturukaga ku ngufu z’amashanyarazi kikava kuri 23% kikagera kuri 15%. Hazabaho kandi kongera ingufu mu mushinga wa gazi methane no gukomeza ubushakashatsi kuri peteroli yo mu Rwanda.

Ibi yabitangaje nyuma yo guhatwa ibibazo n’abadepiye batandukanye bagaragazaga uburyo ikibazo cy’umuriro gikomereye abaturage, hagakubitiraho n’imishinga itandukanye ibyara ingufu z’amashanyarazi yadindiye.

Aba badepite batangaga ingero ku bibazo bagiye bakura hirya no hino mu gihugu, nko ku nganda bagiye basura zagaragazaga ibibazo zihura nabyo byo kubona umuriro zikoresha.

Muri 40% by’Abanyarwanda bazaba bagezwaho n’amashanyarazi mmuri 2015-2016, ngo 30% bazaba bakoresha ava ku ngomero nini z’amashanyarazi zubakwa hirya no hino mu gihugu naho 10 aturuke ku ngomero ntoya n’ibindi bishobora gutanga amashanyarazi nka nyiramugengeri na biyogazi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo cyiza cyane ahubwo inzego bireba zibishyiremo ingufu maze abanyarwanda bakomeze babone amashyanyarazi abafashe gutera imbere

zidane yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka