Mine ya Gifurwe ngo igomba gufasha abacukuzi bayikoramo kwigira bityo bagaharira n’abandi
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gufata neza umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ari mu murenge wa bo kugira ngo uzabafashe kwigira kandi baharanira kuwusaranganya.
Guverineri Bosenibamwe yatangaje ibi ubwo, ku wa gatanu tariki ya 24/1/2014, yifatanyaga na Mine ya Gifurwe, iri muri uwo murenge, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, usanzwe uba tariki 04 Ukuboza buri mwaka.

Iyi mine icukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Ayo mabuye y’agaciro acukurwa na kampani yitwa Wolfram Mining and Processing Ltd.
Iyo kampani ikoresha abakozi bagera ku 1250 barimo abayituriye ndetse n’abaturuka ahandi, aho ibahemba bose hamwe amafaranga y’u Rwanda agera uri miliyoni 50 buri kwezi. Umukozi uhembwa amafaranga make muri bo ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Guverineri Bosenibamwe yabwiye abo bakozi ko bagomba gufata iyo mine “nk’aho bajishe igisabo” bityo bagafatanya kuyirindira umutekano, bakirinda gusahura amabuye y’agaciro kuko ariyo ituma biteza imbere kandi igatuma n’u Rwanda rwigira.

Agira ati “Twaje ahangaha kugira ngo twereke aba baturage ko bafite umutungo ukomeye cyane, bagomba kwishimira ko bafite. Kandi bakawufata nk’umusingi ukomeye cyane wo kwigira.”
Uyu muyobozi akomeza abwira abo bacukuzi b’amabuye y’agaciro guharanira ko amafaranga bakura muri ako kazi bakora yabafasha guhanga indi mirimo yabo mishya bityo ntibazahere mu kazi ko gucukurua amabuye y’agaciro gusa ahubwo bagaha amahirwe n’abandi.
Agira ati “Turabasaba ko baraharanira ko ayo mabuye y’agaciro abafasha kubona amafaranga yo gushora imari. Umuntu ntakazabe umucukuzi w’amabuye y’agaciro ubuzira herezo.”
“Ahubwo azagere igihe avuga ngo naracukuye, nabonye amafaranga, narazigamye, ahasigaye reka ndekere abandi banyarwanda batagize amahirwe yo kubona iyi Mine hanyuma njye mu bindi bikorwa binyuranye nabyo bimpa amafaranga. Ibyo bizatuma umutungo kamere w’u Rwanda usaranganwa mu banyarwanda benshi bashoboka.”
Abacukuzi bahamya ko ibateza imbere
Abacukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe bahamya ko iyo mine imaze kubageza kuri byinshi. Nduhije Fabien, umwe muri bo, avuga ko ubu amaze kugera ku mushahara w’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 600 buri kwezi. Ngo ayo mafaranga yose atuma yikenura.
Agira ati “Ubu mfite inka zigeze kuri enye. Mfite n’abana batatu bari mu mashuri hejuru, ndabatangira. Mfite n’inzu y’ibati.”
Nduhije kandi yahawe igihembo nk’umucukuzi w’intangarugero muri Mine ya Gifurwe. Yahawe igikombe ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100. Uyu mugabo afite abakozi bagera ku 106 ahagarariye. Niwe ubakoresha, akabareberera buri kintu cyose ndetse akaba ari nawe ubahemba.
Akora nk’aho ari rwiyemeza mirimo. Umuyobozi mukuru wa Wolfram Mining and Processing Ltd ahemba Nduhije nawe agahemba abakozi ahagarariye.
Mu bandi bakozi bahagarariye abandi muri Mine ya Gifurwe, Nduhije niwe ubahiga akaba ari nayo mpamvu yahawe igihembo. Icyo abarusha ngo ni uko afite abakozi benshi batanga umusaruro mwinshi kandi abo bakozi bose bakaba bafite ubwishingizi mu buvuzi (mituelle de Santé) ndetse n’ubwo muri “Caisse Sosiale”.
Abakozi bose bacukura amabuye y’agaciro bafite ibyangombwa byose bigenewe abakozi bacukura amabuye y’agaciro bityo bigatuma muri iyo mine nta mpanuka bakunze guhura nazo.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko Mine ya Gifurwe ari intangarugero mu ma Mine agera kuri atandatu akorera mu ntara y’amajyaruguru.
Ikindi ni uko mu mwaka wa 2012 iyi Mine yahawe igikombe cy’umucukuzi mwiza w’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Kalima Jean Malik, umuyobozi mukuru wa Mine ya Gifurwe, avuga ko ku mwaka bacukura amabuye y’agaciro agera kuri toni 120. Gusa ariko ngo bafite intumbero yo gucukura toni 20 z’amabuye y’agaciro buri kwezi.
Iyo amabuye y’agaciro ya Wolfram amaze gutunganywa neza agurishwa kuri sosiyete yitwa Wolfram Bergbeau ikorera mu bihugu birimo Ubudage.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|