Miliyoni 69.5 € zatanzwe n’u Budage zizakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi ngiro n’ubukungu
Guverinoma y’u Budage yageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 69.5 z’amayero zo guteza imbere ubumenyingiro n’ubukungu. Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’ubutwererane ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kuva mu 1963.
Aya mafaranga azakoreshwa mu myaka itatu kuva mu 2015 kugeza mu 2018, azakoreshwa muri gahunda ya kabiri yo kugabanya ubukene ya EDPR ya kabiri, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Amb. Claver Gatete.
Yatangaje ko iyi mpano ije ikurikirana n’indi iki gihugu cyari cyarageneye u Rwanda nayo ya miliyoni 60 yakoreshwaga mu bice bitandukanye byo guteza imbere u Rwanda kimwe n’uko aya nayo azakomerezaho mu byakorwaga.
Yagize ati “Aya ni amafaranga y’impano ntago ari inguzanyo, akaba azadufasha mu buryo bujyanye n’ubumenyi ngiro, ari ibinjyanye no gufasha inzego z’ibanze no gufasha mu bukungu bijyanye na gahunda yacu y’imbaturabukungu. Aha tukabona ko gahunda yabo tumaze kumvikana ihuye n’iyacu y’imbaturabukungu izadufasha muri gahunda yacu y’icyerekezo 2020.”

Aya mafaranga yasinyiwe kuri uyu wa kane tariki 13/11/2014 agabanyijemo ibice bibiri, harimo miliyoni 38 azakoreshwa mu bukungu na miliyoni 31.5 azakoreshwa mu bumenyi ngiro no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Gudrun Grosse Wiesman uhagarayiye itsinda ry’Abadage bagendereye u Rwanda, yatangaje ko igihugu cye kishimira uburyo u Rwanda rukoresha inkunga rugenerwa rukaba rumaze kugira aho rwigeza mu bukungu.
Biteganyijwe ko mu minsi iza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage aherekejwe n’abashoramari b’Abadage azagirira uruzinduko mu Rwanda. Urwo ruzinduko ruzaba rugamije kwereka abo bashoramari amahirwe ari mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abadage barakoze cyane kandi tuzayakoresha neza cyane
abadage barakoze cyane kandi tuzayakoresha neza cyane