Miliyoni 5$ zigiye gufasha kuzamura imibereho y’abaturiye urugomero rwa Rusumo

Uretse kuba amashanyarizi bahawe abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, abaturage baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bagiye gutangira kurubonamo izindi nyungu zitandukanye.

Igr Elicad Elly Nyabeeya, Umuhuzabikorwa w'Umuryango NELSAP na Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard nyuma yo gusinya amasezerano
Igr Elicad Elly Nyabeeya, Umuhuzabikorwa w’Umuryango NELSAP na Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard nyuma yo gusinya amasezerano

Ni inyungu zizaturuka ku bikorwa by’umuryango NELSAP-CU wita ku iterambere ry’abaturiye Uruzi rwa Nil n’ibiyaga birwisukamo, dore ko wamaze gusinyana n’u Rwanda amasezerano ya Miliyoni eshanu z’Amadorari.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu mushinga ugamije kuzamura imibereho y’abaturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Igice kimwe cy’iyo nkunga kizafasha mu mishinga itatu y’Akarere ka Ngoma irimo koroza ingo ibihumbi cumi na bitanu zikennye, guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki mu mirenge umunani ndetse no guteza imbere ibijyanye no kuhira imyaka ku buryo buciriritse, ku buso bwa hegitari 1500.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje, yagize ati “Aka gace kacu ni ikigega cy’ibitoki cy’igihugu ariko ubwoko bw’insina duhinga ntibutuma tugera ku gipimo cyo hejuru cy’umusaruro ubutaka bwacu bwagombye gutanga.”

Muri Kirehe, uyu mushinga kandi uzafasha gusana umuhanda w’ibirometero 30,ufasha mu buhahirane hagati y’imirenge ya Kigarama na Musaza ndetse no gusana umuhanda Cyagasenyi-Gasarabwayi-Nganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, avuga ko uyu mushinga uzaha akazi abaturage bo muri ako gace bigatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Izi Miliyoni 5$ kandi zizavamo amafaranga y’ingurane z’imitungo y’abaturage bo muri utwo turere twa Ngoma na Kirehe yangijwe hubakwa urugomero rwa Rusumo rutanga MegaWatt 80 z’amashanyarazi kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2017.

Ingo zibarirwa hagati ya mirongo inani n’ijana(80-100) zo mu Karere ka Ngoma ni zo zangirijwe imitungo mu gihe cyo kubaka urwo rugomero.

Igr Elicad Elly Nyabeeya, Umuhuzabikorwa w’Umuryango NELSAP muri aka karere, avuga ko uwo mushinga ushobora kuzihuta ugatwara igihe gito ugereranije n’icyari giteganijwe.

Agira ati “Twasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko tuzarangiza ibikorwa mu mwaka umwe n’igice kuko hasanzwe hari indi mishinga dukorana irimo n’ikora ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.”

Nk’umushinga LADP uhuriweho n’ibihugu bitatu birimo u Rwanda,u Burundi na Tanzaniya bisangira inyungu zikomoka ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu munyamakuru ko adutuburiye ra ,amazina ni mayor wa kirehe naho amafoto ni mayor wa ngoma,mwabikosora

HABUMUGISHA Adrien yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka