Miliyoni 150 z’amadolari zigiye gushorwa mu kubaka imihanda igeza umusaruro ku masoko

Amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amadolari y’amerika agiye gushorwa mu kubaka imihanda yo mu byaro (feeder road) ireshya na kilomero 2500 mu turere tw’igihugu, izafasha abahinzi mu buhahirane ndetse no kugeza umusaro wabo ku masoko.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda izamara imyaka itatu wabereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, ahujujwe umuhanda Kibaya–Gituku ureshya na kilometro 16, wubatswe ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ku mafaranga asaga gato miliyoni 800.

Nk’uko bisobanurwa n’abaturage b’Umurenge wa Rukira ahitwa Gituku, ubundi mu musaruro w’ibitoki nta nyungu babonagamo bitewe n’uko umuhanda wari mubi bituma abacuruzi bazanaga imodoka zabo babageneraga bakabaha amafaranga make.

Umuhanda watashywe ngo watumye igiciro cy'umusaruro ku bitoki cyikuba inshuro zirenze ebyiri.
Umuhanda watashywe ngo watumye igiciro cy’umusaruro ku bitoki cyikuba inshuro zirenze ebyiri.

Aba baturage bo muri koperative “ubumwe” bahinga ibitoki biribwa, mu buhamya batanze mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi gahunda yo gukora imihanda kuwa 10/12/2014, bavuze ko nyuma yo gukora uyu muhanda igiciro kikubye hafi gatatu.

Umuyobozi wungirije w’iyi Koperative, Munyaneza yagize ati “Ubundi kugeza umusaruro wacu ku isoko byaratugoraga cyane bigatuma abacuruzi b’i Kigali bazanye imodoka zabo hano batugenera baduhenda kubera imihanda mibi banyuzemo. Ubundi mbere ntabwo ikilo cy’ibitoki cyarenzaga amafaranga 60 ariko mu gihe gito uyu muhanda ukozwe ubu ikilo kiri ku 131”.

Aba bahinzi bavuga ko ayo mafaranga yiyongereye ku kilo nta handi bayakesha atari mu muhanda wakozwe neza bigatuma abacuruzi benshi baza kugura ibitoki bahahurira igiciro kikazamuka, mu gihe mbere batinyaga ko bazana imodoka zikangirika.

Abahinzi babona ko kuba barahendwaga ku musaruro wabo byaraterwaga n'uko nta muhanda mwiza bari bafite.
Abahinzi babona ko kuba barahendwaga ku musaruro wabo byaraterwaga n’uko nta muhanda mwiza bari bafite.

Iyi mihanda izagenda yubakwa hirya no hino mu Rwanda ngo igamije kuzamura abahinzi ibafasha kubona uburyo amafumbire abageraho byoroheje, ndetse n’umusaruro wabo bakawugeza ku masoko byoroshye bakagurisha neza ku isoko bashaka.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubuhinzi, Rurangwa Raphael avuga ko uku gutunganya imihanda bizateza imbere ubuhinzi buhindura imibereho y’abanyarwanda babukora nk’umwuga kandi nk’ibikorwa byunguka.

Yakomeje avuga ko iyo inzira ari nziza umusaruro ugera ku isoko igiciro ari kiza ariko iyo umuhanda ari mubi uzanye imidoka ahenda umuhinzi bigatuma adatera imbere.

Abafatanya bikorwa muri iyi gahunda bavuga ko izatuma abahinzi bagerwaho n'agaciro k'umusaruro wabo.
Abafatanya bikorwa muri iyi gahunda bavuga ko izatuma abahinzi bagerwaho n’agaciro k’umusaruro wabo.

Yagize ati “iyi gahunda ya feeder road icyo igamije ni uko umusaruro w’umuhinzi wajya ugera ku isoko byoroshye kuko iyo umuhanda ari mubi uzanye imodoka nawe azamura igiciro. Icya kabili ni uko uyu musaruro uzamurirwa agaciro nta handi biva atari ukuwugeza ku nganda ziwutunganya”.

Abafatanyabikorwa bazatanga amafaranga yo kubaka iyi mihanda igeza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko barimo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, banki y’isi, Leta zunze ubumwe za Amerika, ikigega nyafurika cy’iterambere ndetse n’Ubuholandi.

Abamotari n'abandi bakoreshaga ibinyabiziga bavuga ko imihanda yabangiririzaga ibinyabiziga bakaza binuba kandi bagaca igiciro cyo hejuru uhaje.
Abamotari n’abandi bakoreshaga ibinyabiziga bavuga ko imihanda yabangiririzaga ibinyabiziga bakaza binuba kandi bagaca igiciro cyo hejuru uhaje.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

kunoza ubuhahirane mu cyaro iyi mihanda ije ari igisubizo ku baturage maze abacururuzi bakazajya babageraho byoroshye

rukira yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka