Miliyari zisaga 165RWf zigiye gushorwa mu kigega kizorohereza abantu kubona inzu zihendutse

Guverinoma y’u Rwanda mu mezi atatu ari imbere irateganya gushyiraho ikigega cy’amamiliyoni y’amadolari kigamije koroshya ibiciro by’amazu yo guturamo.

Minisitiri Musoni avuga ko icyo kigega kiswe Affordable Housing Fund kizagabanya 50% ku kiguzi cy'inzu
Minisitiri Musoni avuga ko icyo kigega kiswe Affordable Housing Fund kizagabanya 50% ku kiguzi cy’inzu

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa 06 Mata 2017.

Icyo kigega kiswe “Affordable Housing Fund” bivuze “Ikigega cy’Amazu Aciriritse” kizagabanya 50% ku kiguzi cy’inzu.

Bivuze ko inzu umushoramari agurisha ku miliyoni 50RWf, izaba ishobora gutwara Umunyarwanda miliyoni 25RWf gusa.

Minisitiri Musoni avuga ko ku ikutiro guverinoma yiteguye gushora muri icyo kigega miliyoni 200$, arenga miliyari 165RWf, azagenda yongerwa uko iminsi itaha.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2017, icyo kigega kizaba cyatangiye imirimo aho kizajya kishingira abashora imari mu mishanga y’ubwubatsi, abakora ibikoresho by’ubwubatsi no ku bandi bashoramari bose bashaka gushora imari mu nzu zo guturamo.

Minisitiri Musoni yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze ku myubakire mu gihugu twasanze igice kinini cy’Abanyarwanda gikeneye amazu aciriritse kandi muri iki gihe arahenze. Bisaba rero uruhare rwa guverinoma.”

Yakomeje avuga ko ubwo bushakashatsi bwagendeye ku bintu bine birimo no kureba iyo umushoramari yubatse amazu n’ibikorwa remezo akoresha.

Ati “Iyo urebye rero usanga ibikorwa remezo ubwabyo bitwara 30% by’amafaranga yagiye kuri ayo mazu yose. Mu kugabanya ikiguzi rero, umushoramari niba yujuje ibisabwa, guverinoma yiyemeje kuzajya yishyura ibijyanye n’ibikorwa remezo byose.”

Yakomeje avuga ko icya kabiri ari uko umushoramari iyo afashe inguzanyo acibwa inyungu iri hejuru cyane ugasanga kubona ingwate bimubera ikibazo cy’ingutu.

Ati “Ibyo byose ni byo bituma usanga birangiye inzu ihenze cyane.”

Aha ni ho avugira ko “Guverinoma yiyemeje gushyiraho ikigega kigamije koroshya kubona amazu ahendutse kigomba gutangira muri Nyakanga 2017.

Icyo kigega kizajya cyorohereza ibigo by’imari gutanga inguzanyo ku nyungu ntoya kandi ku gihe kirekire. Ibi bizatuma amazu ahenduka.”

Minisitiri Musoni yongeyeho ko ubutaka nabwo buhenze cyane cyane mu bice by’imijyi, kandi ngo iyo ikiguzi cy’inzu kibariwemo n’ubwo butaka yubatseho na byo bituma igiciro cy’inzu gitumbagira.

Ati “Guverinoma rero yijemeje guteganya ubutaka mu bice bizajya biba byagenewe imishinga y’ubwubatsi ku buryo mu gihe habonetse umushoramari azajya ahabwa ubutaka ku giciro cyo hasi na we akubaka ku giciro kiri hasi.”

Abubaka inzu bazajya bagura ibikoresho bikorerwa mu Rwanda

Minisitiri Musoni yavuze ariko ko guverinoma izajya ishishikariza abo bashoramari kugura ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, na byo bikaba bizagira uruhare mu kugabanuka ku ikiguzi cy’inzu kuko bizajya biba bihendutse ugereranyije n’ibitumizwa mu mahanga.

Kuri ubu hari ibikoresho by’ubwubatsi byinshi bikorerwa mu Rwanda byamaze kugera ku isoko birimo n’ibikorwa na NPD-COTRACO Ltd, ikompanyi kugeza ubu ibimburira izindi mu Rwanda mu mishanga y’ubwubatsi n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Hari kandi kompanyi ya Strawtec na yo imaze kwigaragaza mu bwubatsi bw’amacumbi n’amazu yo guturamo (apartments).

Indi kompanyi na yo yamaze kubaka izina mu Rwanda mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi ni Ruliba Clays, dore ko izwi cyane mu gukora amatafari n’amategura.

Minisitiri Musoni ati “Turatekereza ko guhuza ibi bintu uko ari bine bizagabanyaho 1/2 ibiciro by’inzu bigatuma ingeri zitandukanye z’abakeneye amazu yo guturamo bayobona ku giciro kidakanganye. Nkwijeje ko mu gihe cy’umwaka kuzamura muzaba mu maze kubona ikinyuranyo kinini.”

Ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd kuri ubu kirimo gutegura ikinyamakuru na filimi bizaba bigaragaza amakuru yose ku bakeneye kugura amazu ku nzego zitandukanye.

Zirimo ba rwiyemezamirimo bifuza gushora imari mu bwubatsi, ibigo by’imari n’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi, kugira ngo abo bose bafashwe gufata ibyemezo mu bikorwa byabo.

Iki kinyamakuru na filimi (documentary film) bizaba bikoze ku buryo bw’umwihariko bikaba bizasohoka muri Gicurasi 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bavandimwe ntakomutagira ngo mushake imibereho myiza ya baturage ndabshimiye

RUGAZORA FRED yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka