Miliyari hafi 290 zimaze gukoreshwa muri VUP

Kuva gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) yatangira muri 2008, amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 290 niyo amaze gukoreshwa muri gahunda zayo uko ari eshatu.

Edouard Nkundiye w'imyaka 82 abana n'umugore we n'abuzukuru, bakaba bunganirwa cyane n'ibihumbi 12 bahabwa muri VUP (photo: Bwiza)
Edouard Nkundiye w’imyaka 82 abana n’umugore we n’abuzukuru, bakaba bunganirwa cyane n’ibihumbi 12 bahabwa muri VUP (photo: Bwiza)

Iyi gahunda igamije kuvana abaturage mu bukene, igizwe na gahunda y’inkunga y’ingoboka (Direct Support), aho abaturage batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho.

Hari gahunda yo gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ariko bashoboye gukora (Public Works), nyuma abaturage bagahembwa amafaranga abafasha kwibeshaho.

Hari na gahunda yo gutera inkunga imishinga mito (Financial Services), aho abaturage bakora imishinga mito, bagahabwa inguzanyo zo kuyishyira mu bikorwa, nyuma bakagenda bayishyura.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), buvuga ko gahunda ya VUP yatekerejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yo kubona ko abaturage bagera kuri 36,9% bari mu bukene bukabije kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Gatsinzi Justin, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Division Manager) muri LODA avuga ko iyi gahunda yafashije Abanyarwanda benshi, by’umwihariko abari bagowe n’imibereho, no kubona ibyangombwa by’ibanze mu buzima.

N’ubwo nta mibare igaragara y’abaturage bavuye mu cyiciro runaka bakajya mu kindi babikesha iyi gahunda, Gatsinzi avuga ko hari umubare utari muto w’abaturage batabashaga kubona ibyo kurya, aho kuba, n’ibindi, VUP ikaba yarabafashije kubibona.

Ati “Abenshi ntibabashaga kubona ibyo kwambara, ibyo kurya, mbese ibikenerwa by’ibanze mu buzima. Ubu tubona hari benshi babashije kwitunganyiriza inzu zo kubamo, abenshi bagiye mu buhinzi, abenshi biguriye amatungo yaba amagufi, yaba inka, kandi nanone abenshi bafashe ifaranga, bajya mu matsinda hamwe n’abaturage, kandi bose bafite konti muri banki”.

Umukecuru witwa Nyirakamana Annonciatta wo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, yatangiye guhabwa inkunga y’ingoboka mu mwaka wa 2013.

Yabwiye Kigali Today ko amafaranga ahabwa yamufashije kubaho, ndetse ko yatangiye kwiteza imbere.

Ati "Amafaranga ibihumbi 11 bampa nyahahisha ibintunga, naba nkeneye umukozi umfasha mu mirimo y’ubuhinzi nkamubona. Nahoze ntuye mu nzu mbi cyane yari isakaje amategura, ariko ubu ndi mu nzu y’ibati"

Munyakayanza Emmanuel wo mu karere ka Nyaruguru, we yatangiye gukora imirimo y’amaboko muri VUP guhera mu mwaka wa 2011.

Avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yamufashije kuzamura imibereho y’umuryango we, bakaba batakibarizwa mu bakene.

Ati “Nahoze mu bwigunge mbona nta terambere nageraho, ariko nagiye mu bandi turakora, duca amaterasi, dukora imihanda, bakaduhemba. Amafaranga narayikenuje, ngura amatungo, ubu nanjye ndoroye, kandi sinkibarirwa mu bakene aho ntuye”.

Mu ntangiriro zayo mu mwaka wa 2008-2009, Gahunda ya VUP yatangiriye ku bagenerwabikorwa 18,304 bo mu mirenge 30 yo mu turere twose tugize igihugu yari ikennye kurusha iyindi.

Icyo gihe Leta yakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, mu nkingi zayo zose.

Mu mwaka wa 2009-2010 gahunda ya VUP mu nkingi zayo eshatu yageze ku baturage 124,437 bo mu mirenge 60, hakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 14,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010-2011, VUP yageze ku baturage 175,677 bo mu mirenge 90, icyo gihe hakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 17,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2011-2012, VUP yageze mu mirenge 120, ikaba yari imaze kugera ku bagenerwabikorwa 177,354, hakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 22,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri 2012-2013, VUP yageze mu mirenge 180, icyo gihe ikaba yari imaze kugira abagenerwabikorwa 187,894, bahawe miliyari 30,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2013-2014, VUP yageze ku baturage 217,433 bo mu mirenge 240, hakoreshejwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 24,5.

Muri 2014-2015, VUP yageze ku baturage 213,319 bo mu mirenge 330, hakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 28,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2015-2016, VUP yageze ku baturage 270,671 bo mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416, hakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2016-2017, gahunda ya VUP yageze kubaturage 264,661 bo mu mirenge 416, hakoreshwa amafanga y’u Rwanda miliyari 34,3.

Mu mwaka wa 2017-2018, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 283,990 bo mu mirenge 416, hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyari 35,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2018-2019, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 293,314, hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyari 45,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka