Miliyari 47Frw zizakoreshwa mu muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Bugesera

U Rwanda rwamaze gutera imbibe z’umuhanda wa kilometero 14 uzaturuka muri Kigali werekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Bugesera.

Ibikorwa byo kwagura umuhanda mushya wa Kigali Bugesera biratangira vuba
Ibikorwa byo kwagura umuhanda mushya wa Kigali Bugesera biratangira vuba

Uwo muhanda mugari uzatwara asaga miliyari 47Frw uzubakwa ku bufatanye na Leta y’u Bushinwa, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye.

Yavuze ko mu rugendo rwa Perezida w’u Bushinwa mu Rwanda kuva itariki 22 kugeza tariki 23 Nyakanga 2018, mu masezerano azasinywa hazaba harimo n’arebana n’uwo muhanda.

Yagize ati “Amasezerano yo kubaka umuhanda uhuza ikibuga cy’indege cya Bugesera na Kigali azasinywa ubwo Perezida w’u Bushinwa azaba ari mu Rwanda.”

Uwo muhanda uzaba ushobora kunyurwamo n’imodoka enye icyarimwe, ni ukuvuga ebyiri zigana mu cyerekezo kimwe, n’izindi zigana mu kindi, uzaba wuzuye mu mpera za 2019, bikazahurirana n’uko igice cya mbere cy’ikibuga cy’indege kizaba kimaze kuzura.

Ibikorwa byo kwagura uwo muhanda bizatangirira kuri Rond point ya Sonatube
Ibikorwa byo kwagura uwo muhanda bizatangirira kuri Rond point ya Sonatube

Barisanga Fabrice,ushinzwe igenamigambi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA), avuga ko ahazatunganywa ari uguhera Kicukiro ahazwi nka “Sonatube” gukomeza kugera ku Kibuga cy’indege.

Ati “Igice kimwe cy’umuhanda kuva Sonatube kugera kuri Nyabarongo kizahabwa inzira eshatu z’imodoka, naho igice cyo guturuka ku Kiraro cya Nyabarongo kugera ku kibuga cy’indege kizahabwa inzira enye z’imodoka.”

Yasobanuye ko izo nzira zo ku muhanda uzaturuka ku kiraro uzaba utandukanye n’uwari usanzwe. Avuga ko bazubaka undi mushya kugira ngo imodoka zizajya ziwukoresha zizarusheho kwisanzura.

Barisanga yongeraho ko ibikorwa byo kwimura abatuye mu nzira umuhanda uzagurwamo byatangiye, ku buryo hari ibikorwa byinshi birimo n’iby’ubucuruzi byamaze kubararurwa no kumenya amafaranga azatangwa nk’ingurane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutugiriye neza mwatubwira niba umuhanda uva kubiro byakarere kabugesera werekeza kukibuga kindege cya bugesera kirometero 15 nawo uzakorwa?? Ese Imirimo yawo izatangira ryari murakoze

Mugabo Jean paul yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Mperereye Ibugesera nabazaga niba uyumuhanda kuva kubiro byakarere kabugesera ugera kukibuga kindege ungana kirometero 15 Esentabwo Ariwo uzakoreshwa mwatumara Amatsiko bibaye ngombwa mwaba mukoze

Mugabo Jean paul yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka