Menya ikigega ‘ITERAMBERE FUND’ wabitsamo amafaranga bakakungukira arenze 10% buri mwaka

Ikigega ITERAMBERE FUND cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).

Jonathan S. Gatera (Umuyobozi Mukuru wa RNIT)
Jonathan S. Gatera (Umuyobozi Mukuru wa RNIT)

Umuntu wese wifuza kwizigamira by’igihe kirekire yakigana ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 2,000Frw, akaba yabikora igihe cyose ayaboneye, nyuma y’umwaka akaba ashobora kujya kuyabikuza hiyongereyeho inyungu itari munsi ya 10% by’amafaranga yabikije.

Muri 2017 ubwo icyo kigega cyari kimaze umwaka gishinzwe, ayo cyungukiraga uwabikije yari 9.77%, muri 2018 aba 10.72%, muri 2019 inyungu iba 10.71%, hanyuma muri 2020 inyungu irazamuka ingana na 11.02%.

Bivuze ko uwabitsa amafaranga 2,000Frw (ni urugero) nyuma y’umwaka umwe yajya kubikuza agera ku 2,202Frw, uwabitsa amafaranga 100,000Frw akaba ashobora kujya kuyafata angana na 110,020Frw.

Icyakora iyo umuntu wabikije mu kigega ITERAMBERE FUND ataramara imyaka itatu abikijemo, ayo agiye kubikuza yose bamuca 1% ryayo.

Ni ikigega umuntu wese yinjiramo akagisohokamo uko ashatse (yaba abikuza yose cyangwa akuraho make), nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera mu kiganiro yagiranye n’intangazamakuru kuri uyu wa kane.

Gatera avuga ko ari ikigega kidahomba kandi cyizewe, kuko amafaranga yose abanyamigabane babitsamo ari yo agurwa impapuro mpeshwamwenda za Leta (agurizwa Leta), agashorwa mu kubaka ibikorwa-remezo bitandukanye.

Gatera avuga ko mu cyumweru gishize baguze impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 400 muri Banki Nkuru y’Igihugu zizishyurwa mu myaka 20, aho uzabitsa amafaranga muri iyo gahunda azajya yungukirwa 13.15%, akaba ahwanye n’inyungu ya 131,500 buri mwaka mu gihe yaba yabikije agera kuri miliyoni imwe.

Umunyamahirwe ni uwarekera ayo mafaranga kuri konti y’ikigega ITERAMBERE FUND, ubundi akazajya yifatira inyungu gusa akaba ari yo akoresha ibikorwa bye bisanzwe.

Gatera yagize ati "Aya ni amafaranga aza buri kwezi (bakwereka inyungu wabonye buri gihe) kandi bitaguteye guhangayika, turigisha umuco wo kuzigama, niba umwana wawe afite nk’amafaranga ibihumbi bibiri, wamworohereza uburyo abikora, akayabitsa kuri Mobile Money/Airtel Money cyangwa ahandi ku mabanki".

Abayobozi baganira n'abanyamakuru
Abayobozi baganira n’abanyamakuru

Konti umuntu yabitsaho yifashishije Mobile Money ni *182*8*1*000800#, ariko amabanki hafi ya yose mu Rwanda hamwe n’ibigo by’imari bifite uburyo byakira ubwo bwizigame.

Umuyobozi w’akanama gahagarariye abashoramari mu kigega ITERAMBERE FUND, Dr Joseph Nzabonikuza, avuga ko iki kigega cyarushaho kungukira abakiri bato bagiye babitsamo amafaranga make make mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ati "Mwabijyamo mukiri bato mukazabiraga abuzukuru basarura imbuto, ni uburyo bwagiye bukoreshwa no mu bihugu byinshi aho bakusanya amafaranga make mu bantu benshi akubaka iterambere ry’igihugu".

Abayobozi b’Ikigega ITERAMBERE FUND bakomeje bagaragaza uburyo ishoramari ryagiye ryiyongera uko imyaka ishira, aho muri 2017 harimo miliyari imwe na miliyoni 460, riza kugera kuri miliyari 15 na miliyoni 200 muri 2020.

Dr. Joseph Nzabonikuza (umuyobozi w'akanama gahagarariye abashoramari)
Dr. Joseph Nzabonikuza (umuyobozi w’akanama gahagarariye abashoramari)

Agaciro ka buri mugabane na ko kagiye kiyongera, aho muri 2017 kari amafaranga 112.07 gakomeza kuzamuka kugeza ubwo muri 2020 kari kageze ku mafaranga 152.58, bikaba bifasha abanyamigabane ko amafaranga yabo adatakaza agaciro.

Abizigamira mu kigega ITERAMBERE FUND na bo bakomeje kwiyongera kuva ku 1,700 muri 2017, muri 2020 bakaba bari bageze kuri 31,000.

Iki kigega kandi cyafashije abantu bari barizigamiye kuko mu bihe bigoye bya Covid-19 abanyamigabane bagera ku 1,560 basubijwe amafaranga arenga miliyoni 850.

Ubuyobozi bw’ikigega ITERAMBERE FUND bwafashe icyemezo cyo gusubika inama rusange y’abanyamigabane yari kuzaba mu kwezi gushize kwa Werurwe kubera kwirinda Covid-19, ariko bukaba buvuga ko bubagezaho amakuru y’uburyo imari yabo yungutse muri 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Nifuzaga ko mwansobanurira uko nafunguza konte ngafunguriza n,abana banjye?number.0789666505

Nsabimana Daniel yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Muraho neza nifuzako mwaduha uburyo bwokumenya konde uko ihagaze nokubona amakuru igihe habaye imbinduka Telefon 0781459768/0736610168

Bavugamenshi Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 6-01-2024  →  Musubize

Nange nabazaga uko namenya amakuru yumutungo wange nagiye nohereza nakoresheje momo ibihe bitandukanye kandi uyu munsi nakoze rogister ariko balance haza zeru

Esperance yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Ngewe nabazaga munsobanurire agaciro kubwizigame niki niba Ariyo nyungu wungutse mudusobanurire murakoze.

Tumushukuru dany yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

nigute umuntu yafunguramo account yifashishije internet

HATEGEKIMANA Eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Murakoze,njyewe nizigamiye incuro 2 nkoresheje momopay ariko narabiretse kuberako ntamakuru nabonaga y’amafaranga nizigamaga, none mwamfasha mukamenyesha uburyo namenya amakuru y’amafaranga nizigamira nkaba namenya uburyo bwo kubikuza ndetse no kureba ubwizigame bwanjye nukuri ndabikeneye pe mumfashe munsobanurire ubundi nizigamire ntuje number yanjye ni 0787250288.

Nishimwe Olive yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza, nonese ko nifuzaga gufunguuza compte nanyura hehe munfasha murakoze cyane.

Florence Uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 17-04-2023  →  Musubize

Muraho nitwa Henriette ikibazo narimfite nkaburiya iyo umuntu yifuje kubikura amafaranga yizigamiye mukigega bigenda bite ko umuntu adashobora nokubona ayo agejejemo ese ntakuntu umuntu yajya areba kuri account yiwe

Uwiragiye Henriette yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Mwarakoze kuyizana ubundi ushaka gukuraho amafaranga wayabonagute murakoze

Uwitonze yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ese Rnit utifungura unyuze hehe ko nshaka kuyifunguza

Saidi KIMENYI yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Ese ko buri muntu yishyura akoresheje momopay buruko ashyizeho amafaranga yiyongera kubwizigame bwe

Moise yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Narimbishimy ariko ntanguzanyo mutanga

Kwitonda Charles yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka