Menya ibigo by’imari bigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ifite inshingano z’ibanze zo kugenzura Politi y’ifaranga, ni ukuvuga kubungabunga ifaranga ry’Igihugu, ariko kandi ikanagera ku rwego rw’imari, ni ukuvuga kugenzura imikorere y’ibigo by’imari, ibyo byose bigakorwa hagamijwe kurengera inyungu z’umuturage.

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, umukozi ushinzwe politiki n’amategeko mu rwego rugenga Imari muri BNR, Munyensanga Chrisostome, yasobanuye byinshi mu nshingano z’iki kigo, ubundi ucyumvise wese yumva amafaranga.
Munyensanga avuga ko BNR itita gusa kuri politiki y’ifaranga, ahubwo ireba n’imikorere y’ibigo by’imiri, cyane ko ari byo biha serivisi abaturage ireberera.
Agira ati “BNR igomba kureba imikorere y’ibigo by’imari, uko biha serivisi abaturage, niba ntazo babura cyangwa bakazihabwa nabi, mbese ni no kureba ko hatagira urenganya umuturage cyangwa akamuhutaza”.
Uyu mukozi wa BNR yakomeje avuga ku bigo uru rwego rugenzura, harimo amabanki n’ibigo by’ubwishingizi, muri ibi harimo iby’abigenga bicuruza ndetse n’ibya Leta nk’Ikigo cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB), hari kandi MMI (Military Medical Insurance).
Ibindi ngo ni ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga, nka koperative zo kuzigama no kugurizanya, urugero nka za SACCO. Hazamo kandi ibigega by’ubwiteganyirize (pension).
Mu bindi BNR ireba harimo abatanga serivisi zo kwishyurana, aha ni nka Mobile Money, aho ushyira amafaranga kuri telephone yawe, ukaba wayoherereza uwo ushaka cyangwa nawe wayakenera ukasangaho. Ibi BNR ibyitaho kugira ngo abasaba izo serivisi hatagira uhabwa idatunganye.
Haza kandi abakora ibyo kuvunja amafaranga, ni ukuvuga bakira cyangwa bagatanga amadovise (Amadolari, Amayero n’ayandi manyamahanga), bityo ngo hatagira urenganya umuturage.
BNR ngo ireba kandi ibijyanye na biro zitanga amakuru ku myenda, ni ukuvuga kumenya ngo umuntu runaka wenda waka inguzanyo muri iyi banki, niba nta yindi banki yambuye, cyangwa agifitiye umwenda.
Hazamo kandi ibigo by’imari bitakira amafaranga, ibi ngo ni ibirimo gukorwa muri iyi minsi. Aha ngo ushobora kugana ikigo cy’imari kikakuguriza amafaranga, ariko ngo ntibiba byakira ababitsa, gusa na byo BNR irabigenzura.

Hari kandi igeragezwa ry’ibicuruzwa harimo udushya. Aha ngo ikigo gishobora kuza kivuga ko gitanga serivisi mu rwego rw’imari ariko BNR itaramenya neza imikorere yacyo, ikabanza kugiha igerageza kugira ngo bigaragare ko bizagirira abaturage akamaro, kandi giha serivisi abaturage bose bayifuza.
Abandi Banki Nkuru y’u Rwanda ireba ni abahuza mu by’ubwishingizi, aba baba ari abantu begera abandi, akaza akubaza niba ukeneye ubwishingizi runaka, akaguhuza n’ikigo kibutanga yabanje kukubwira ibyiza kirusha ibindi.
Ibi byose ngo bikorwa kugira ngo urwego rw’imari rukore neza kandi mu buryo rutajegajega.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|