Mayange: Millennium Villages Project yahaye abahinzi n’abanyabukorikori moto
Umushinga Millennium Villages Project wahaye inkunga abahinzi n’abanyabukorikori bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera moto nini izajya ituma bageza umusaruro wabo ku masoko dore ko byabagoraga.
Munyanziza Pierre ni umuhinzi w’inanasi mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Mayange avuga ko bagiraga ikibazo cyo kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse bigatuma bahendwa kuko abaguzi babasangaga iwabo.
Agira ati “kubera ko tutari dufite ubushobozi bwo kujyana umusaruro wacu ku isoko, abacuruzi badusangaga mu ngo zacu maze bakaduhenda kuko baduhaga amafaranga bishakiye natwe tukawubaha twanga ko ushobora kwangirika noneho tugahomba biruseho”.

Ngo iyi moto bahawe igiye kubafasha kugera no ku yandi masoko y’ahandi atari mu karere ka Bugesera ahubwo bajya ku masoko akomeye yo muri Kigali n’ahandi.
Nyirabambari Chantal ni umuboshyi w’agaseke avuga ko iyi moto bahawe igiye kubafasha nabo kugeza uduseke ku masoko atandukanye.
“Kubera ko tutari dufite ikidufasha kugeza umusaruro wacu ku masoko, ubu iyi moto igiye kudufasha no kumenyekanisha ibikorwa byacu kuko ubusanzwe twategerezaga abaza kudusanga aha, bigatuma baduhenda”.
Avuga ko hari bamwe mu Banyarwanda bakundaga ibikorwa byabo ariko bakayoberwa aho babisanga batagombye kubasanga mu murenge wa Mayange ariko ubu bagiye kubona ibikorwa byabo mu maguriro agezweho atandukanye mu gihugu.

Umuyobozi w’umushingwa Millennium Villages Project, Ndahiro Donald arabasaba kurushaho kunoza ibyo bakora bakajya banitabira amamurikagurisha kugira ngo bibafashe kumenyekana.
Ati “uretse iyi moto muhawe ubuyobozi bw’umushinga Millennium bugiye kubashyiriraho urubuga rwa internet ruzajya rubafasha kumenyekanisha ibi bikorwa byanyu mu Rwanda no mu mahanga kugirango munabone amasoko atabagoye”.
Yababwiye ko iyo moto bagomba kuyishakira amavuta ayitwara ndetse bakazajya bifatanya kwishyura uyitwara. Moto bahawe ifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi bisaga Magana atandatu, kandi bayihawe n’ubwishingizi bwayo.
Umushinga Millennium Villages Project mu mwaka wa 2009 nibwo watangiye gukorera mu murenge wa Mayange, ufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye byo kuteza imbere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|