Leta yashyizeho umusoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Inama y’Abaminisitiri yemeje amategeko n’amateka mashya ajyanye n’imisoro, aho ibikoresho by’ikoranabuhanga bigiye kujya byishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Asobanura iby’iyi misoro nyuma y’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, Yussuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze impinduka zemejwe ku misoro ziri mu buryo butatu.
Uburyo bwa mbere ni imisoro yari isanzweho, ariko serivise zimwe na zimwe ntiziyishyure. Aho ni nko mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitatangaga umusoro ku nyongeragaciro(TVA), ubu bikaba bigiye kujya byishyura uwo musoro.
Ibindi ni ibicuruzwa bimwe na bimwe bigiye kongererwa imisoro harimo inzoga n’itabi.
Muri aya mategeko mashya kandi, hanjijwemo imisoro mishya kuri serivise zo ku mbuga nkoranyambaga nk’iz’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.
Kuri iki, Minisitiri w’Imari yatanze urugero rw’ibizishyura iyi misoro agira ati "abanyarwanda benshi bakunze gukoresha servise zo hanze nka Netflix, Amazone, n’izind serivise zimeze nk’izo, na zo twemeje ko hajyaho umusoro."
Minisitiri Yussufu Murangwa, yatanze urugero rw’ibyashyiriweho umusoro ku nyongeragaciro maze agira ati "nk’urugero umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ntabwo watangwaga ku matelefoni mu rwego rwo gushyigikira ko abanyarwanda bose bakoresha telefoni, kandi twabigezeho kuko kugeza ubu ngubu abanyarwanda bagera kuri 80 ku ijana bakoresha telefoni. Urundi rugero ni ibikoresho by’ikoranabuhanga, nabyo ntabwo byatangaga TVA."
Murangwa yasobanuye ko icyatumye Leta itekereza izi mpinduka, ari ukureba urugendo rw’itermbere ruri imbere muri cyerecyezo cy’iterambere ry’icyiciro cya kabiri cya NST2, kandi hakenewe amikoro.
Yagize ati "kugira ngo igihugu kive ku rugero rumwe kigere ku rundi, bisaba ubushobozi, kandi ubwo bushobozi ni imisoro."
Icyakora Minisitiri w’Imari yavuze ko habanje kubaho ubushishozi, bakareba imisoro ishoboka.
Hagati aho, izi mpinduka mu misoro si ko zose zizahita zibera rimwe, ahubwo ngo zizashyirwa mu bikorwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu.
Minisitiri Murangwa yavuze ko bazafata umwanya uhagije bakabisobanurira abanyarwanda.
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere. pic.twitter.com/onS8bCYSV7
— Kigali Today (@kigalitoday) February 10, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|