Kwita ku mbwa z’inzererezi bimwinjiriza ibihumbi 600Frw

Ngabo Faraji wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo akorera agera ku bihumbi 600Frw buri kwezi abekesha kwita ku mbwa.

Ureste kwita ku mbwa z'inzererezi, Ngabo aranazitoza akabihemberwa
Ureste kwita ku mbwa z’inzererezi, Ngabo aranazitoza akabihemberwa

Ngabo umaze imyaka itanu yigisha imbwa kubana n’abantu ku buryo zumva ibyo bazibwiye. Avuga ko abikora ku buryo bw’umwuga kuko yabyigiye umwaka umwe n’igice i Nairobi mu muri Kenya.

Ajya gutangira gukora aka kazi ntabwo ari ibintu yitekerereje kuko yabanje gukora muri imwe muri sosiyete ikora ibijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu. Yakoraga mu bijyanye n’imbwa ariko ahavuye bituma atekereza kubikora nk’akazi.

Ngabo avuga ko bakura imbwa z’inzererezi ku gasozi bakazitaho ku buryo bazitoza kubana n’abantu. Gusa ngo ntibazigurisha kuko uyikeneye bayimuhera ubuntu ariko bakabanza kwemeranya uburyo izajya yitabwaho.

Afite abakozi batatu ahemba ibihumbi 30Frw buri kwezi bamufasha mu kazi ko kwita ku mbwa
Afite abakozi batatu ahemba ibihumbi 30Frw buri kwezi bamufasha mu kazi ko kwita ku mbwa

Ngabo avuga ko mu myaka amaze akora aka kazi, amaze gukura imbwa z’inzererezi mu muhanda zisaga 200. Gusa ngo sibyo byonyine akora kuko anigisha imbwa ziba mu miryango uburyo bwo kumvikana nabo zibana nabo, ku buryo hari byinshi byamugejejeho.

Agira ati “Mfite moto ebyiri, mfite n’amazu agera muri atatu muri Bumbogo no muri Kinyinya hamwe na hegitari ebyiri z’ubutaka, ku buryo biri nko mu gaciro ka miriyoni 60Frw.”

Bimwe mu byo yigisha imbwa harimo kumenyerana n’abantu, akanazigisha kwumva indimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa, Swahili n’Ikinyarwanda hakiyongeraho no kuzitembereza.

Ngabo ngo afite imbwa zigera kuri 30 yigisha. Imwe bayimwishyurira ashobora kurenga ibihumbi 60 ku kwezi, yayitoje mugihe cy’iminota itarenze 30 ku munsi.

Aka kantu yambara ku kuboko ngo gatuma imbwa zirushaho kwimwiyumvamo, kuko umuti uterwamo utuma zihumurirwa umwuka umeze nk'uwazo
Aka kantu yambara ku kuboko ngo gatuma imbwa zirushaho kwimwiyumvamo, kuko umuti uterwamo utuma zihumurirwa umwuka umeze nk’uwazo

Abazungu ngo nibo bakiriya benshi ba Ngabo kuburyo hari n’abandi bakorerabushake bagera kuri batanu bakora ibijyanye no kwita ku mbwa z’inzererezi ajya afasha bakamugenera amadorari 300 buri kwezi.

Rukundo Damascene n’umwe mu birabura bake bamuha imbwa zabo akazitoza, avuga ko abigishiriza neza imbwa bigatuma bashobora kuumvikana nazo.

Ati “Mbere ntarayimutwarira ntabwo wayibwiraga ngo yumve. Ariko ubungubu iyo hari ikintu irimo gukora kidasobanutse ukayibwira stop ubona ibiretse, wayibwira “come” ikaza, “sit” ikicara ku buryo ubona murimo kuzuzanya.”

Imwe muri moto yakuwe mu kazi ko kwita ku mbwa imufasha mu ngendo ajya kwigisha imbwa
Imwe muri moto yakuwe mu kazi ko kwita ku mbwa imufasha mu ngendo ajya kwigisha imbwa

Kimwe mu byo Rukundo avuga akundira imbwa ngo ni uburyo iyo atashye avuye ku kazi imusanganira, mu gitondo nabwo ikaza kumusuhuza. Avuga kandi ko ishobora kumuburira mbere mu gihe hari abateganya kumugirira nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Good,

Please give us contact of the man.

kamili yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

uwo muntu afite ubumenyi bukenewe rwose jye nkeneye no tel ye akamfasha

jean claude yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka