Kwishyira hamwe byatumye umudugudu wiyishyurira mituweli 100%

Abatuye mu Mudugudu wa Mushimba, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi bashoboye kwigurira mitiweli 100%, kubera amakoperative bibumbiyemo.

Mu myaka itanu ishize nta wari gutekereza ko uyu mudugudu wabarirwaga mu ikennye muri aka karere, ushobora kugera ku rugero rwo kuba buri muturage uwutuyemo ashobora wigurira ubwisingane mu kwivuza buzwi nka “mituweli.”

Abagize koperative CORIMU ihinga umuceri.
Abagize koperative CORIMU ihinga umuceri.

Ariko byarashobotse kubera amatsinda atandukanye ahabarizwa, harimo iry’abagore rikora ubworozi bw’ingurube rikita no ku turima tw’igikoni, iry’abakene n’iry’urubyiruko nayo yorora ingurube, hakaba koperative y’abahinzi b’inanasi, ab’umuceri n’iy’aborozi b’inzuki.

Mukeshimana Philomene, ni umwe mu bahatuye uhamya ko gukorera hamwe byatumye bahindura imibereho, kuko bafashanya kubona ibyo bakeneye by’ibanze.

Avuga ko abanyamuryango 550 bari muri Koperative ihinga umuceri (CORIMU) biyishyuriye mitiweli babikesha iyi koperative.

Agira ati “Koperative yishyuriye imiryango yacu mituweri, izayadukata nitugurisha. Urumva rero ko kuba muri koperative byaturinze guhangayika.”

Abagera ku cya kabiri muri Mushimba boroye ingurube.
Abagera ku cya kabiri muri Mushimba boroye ingurube.

Munyankaka Faustin nawe uhatuye avuga ko no mu yandi makoperative n’amatsinda, abayagize bahera ku mafaranga ari mu bubiko bakishyura Mituweri, bagurisha ku musaruro bakazayasubizamo.

Ati “kwishyira hamwe byaturinze guhangayika kuko kubonera amafaranga icyarimwe byaratugoraga.”

Nyetera Paul, uyobora uyu mudugudu ubarizwamo abaturage 1.366 baba mu miryango 134, avuga ko kuba abenshi baririhiye byorohereje na Leta guhita yishyura abari basigaye bakennye badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Ati “Umwaka wa 2015 warangiye umudugudu wacu warishyuye mituweri 100%. Dufite imiryango 33 itishoboye irihirirwa na Leta, abandi bose biyambaje amatsinda ya bo abafasha kwishyura.”

Iri terambere barikesha abakorerabushake b’Abanyakoreya babafashije guhindura imyumvire, bakabashyiramo imyumvire yo gushaka kwikorera. babafashije gukora imishinga bakorera hamwe mu matsinda no mu makoperative ku buryo buri wese afite aho abarizwa.

Buri wa mbere w’icyumweru, Komite nyobozi y’umudugudu n’Abanyakoreya bakora inama yo kurebera hamwe ibikenewe mu iterambere ry’umudugudu; naho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba inama rusange y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka