Kwiga imyuga byahinduye imibereho y’umugore wacuruzaga agataro

Abagore bari bazwi nk’abanyagataro bize gutunganya imisatsi, kwizigama no gukora imishinga, bibafasha kugira imibereho myiza.

Abagore 120 bo mu Karere ka Kicukiro bakoraga ubucuruzi bwo mu kajagari bafashijwe n’umuryango wita ku bana n’abagore “MCDC” (Mother and Child Development Center) biga imyuga yatumye bahindura imibereho.

Abagore bajyaga bacuruza agataro, barakaretse biga imishinga yo kubateza imbere.
Abagore bajyaga bacuruza agataro, barakaretse biga imishinga yo kubateza imbere.

Nyinawumuntu Florence, wize umwuga wo gutunganya imisatsi no guca inzara, ahamya ko kumenya umwuga byamuhinduriye imibereho kuko iyo abonye akazi kamufasha gutunga umuryango we n’abana babiri.

Ati “Mu gihe twacuruzaga agataro, bwari ubuzima bukomeye kuko twahoraga ducungana n’abashinzwe umutekano. Ariko ubwo nzi umwuga, mbona ikiraka nkayarya ntuje. Ubuzima bw’agataro ntabwo ari kimwe n’ubwo gusuka [imisatsi].”

Abatarashoboye gusuka, bigishijwe uburyo bwo kwihangira imirimo muri gahunda ya “Nshore-nunguke”, batozwa kwizigama; babona aho baguza igishoro cyo gukora ubucuruzi butari mu kajagari.

Mukarukundo Fortunee, acururiza imboga mu isoko rya Ziniya riherereye mu Murenge wa Kicukiro. Yahereye ku giceri cya 100Frw yizigamiraga buri munsi, aguza amafaranga ibihumbi 100Frw, abona igishoro ajyana mu isoko.

Aba bagore bize imyuga ari na ko bakomeza gutungwa n’ubucuruzi bw’agataro kuko nta yindi mibereho. Muhimpundu Olive ati “Narabyukaga mu gitondo nkajya kurangura, nkaza mu rugo, agataro nkagatereka nkajya kwiga. Nataha nkajya kuzenguruka ncuruza.”

Hari n’ikibazo cy’abana bagendana na ba nyina bacuruza, bikaba bitera impungenge kuri ejo hazaza h’abo bana.

Mukagahima Venantie, ati “Iyo najyaga gucuruza agataro, umwe naramuhekaga, undi nkamushorera. Noneho nagera aho ntereka bakirirwa biruka mu muhanda bacanamo n’amagare n’imodoka.”

Ingabire Alice, umwe mu bashinze MCDC mu mwaka wa 2012, avuga ko bahisemo gufasha abana kuko babonaga bitaye kuri ba nyina gusa, umushinga utagera ku ntego.

Ati “Kuko twashakaga kubashyira mu myuga ariko bakabura aho basiga abana. Twahisemo kubashyiriraho irerero.”

Cyakora ngo uyu muryango ntiwabashije gufasha abanyagataro bose. Ingabire asaba abakeneye gufasha aba bagore, kubumva no kubagira inama ku buryo bifatira icyemezo cyo kureka agataro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka