Kwegeranya no gusubiza amacupa y’inzoga ku ruganda byamuteje imbere

Niragire Gertulde utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukuro, avuga ko gutunganya amacupa yashizemo inzoga za ‘liqueur’ zizwi nk’ibyuma bimaze kuzamura umuryango we wari mu bukene bukabije, ubu akaba ageze ku rwego rwo gukorana n’ibigo by’imari no gukoresha abandi.

Amacupa abanza kuyoza mbere yo kuyasubiza ku ruganda
Amacupa abanza kuyoza mbere yo kuyasubiza ku ruganda

Ni akazi akorera mu Kagari ka Rwabutenge kari mu Murenge wa Gahanga ari na ho atuye. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Niragire yasobanuye uburyo umurimo akora umaze kumuteza intambwe ifatika.

Mu buhamya bwe, avuga ko we n’uwo bashakanye bahoraga mu makimbirane adashira ashingiye ku bukene bukabije, ariko mu 2016 aza kunguka igitekerezo cyo kujya yoza amacupa y’ibirahure aba yatawe n’abayamazemo inzoga abenshi bita ‘ibyuma’ nyuma akayagurisha n’inganda zenga izo nzoga.

Ati: “Twahoraga mu makimbirane n’umugabo ntegereje ngo arazana ikilo cy’ubugari ntikiboneke. Rimwe ngiye ku muhanda mpura n’umusaza uri kunywa icyuma arampereza ngo ninsomeho. Narakiriye ariko ngira amatsiko y’aho ibyo bintu bikorerwa. Nimero ya telefone nasanzeho ni yo yabaye urufunguzo rwa’aka kazi”.

Akomeza avuga ko icyo gihe yakoraga akazi ko guhingira abantu bakamwishyura ariko akaba yarabonaga bene ayo macupa yuzuye aho babaga bahinga. Ibyo ni byo byaje kumuha igitekerezo cyo guhamagara za nimero zari ku icupa maze asaba ku ruganda rw’izo nzoga ko yajya abatoragurira amacupa akayatunganya bakayamugurira, baza kumwemerera.

Avuga ko yatangiye kubikorana n’umugabo we n’abana bayatoragura ariko ari ay’uruganda rumwe mu zenga izo nzoga mu Rwanda. Nyuma yaje kongeramo abakozi batatu bamufasha kuyatunganya ari na ko yemererwa n’izindi nganda kujya azigurisha amacupa yazo yatunganyije.

Yegeranya akanatunganya amacupa y'inganda zigera muri eshanu
Yegeranya akanatunganya amacupa y’inganda zigera muri eshanu

Aya macupa ubu we ntakiyatoragura ahubwo akorana n’abantu batandukanye bayakusanya bakayazana akayabagurira kuri make, abakozi be bakayatunganya, na we yamara kugwira akavugana n’inganda zikaza kuyapakira ku giciro kiriho inyungu.

Ati: “Nkoresha abakozi umunani bahoraho bakorera umwe hagati ya 2500Rwf na 3000Rwf ku munsi bitewe n’uko yakoze”.

Akomeza asobanura ko icupa rimwe aryishyura hagati ya 15Rwf na 20Rwf kuritunganya bigatwara amafaranga 3.5Rwf hanyuma ku ruganda akaribagurisha 45Rwf cyangwa munsi yayo gato bitewe n’uko bumvikanye.

Mu myaka igera muri irindwi Niragire amaze muri aka kazi avuga ko kamufashije kuzahura umuryango we wari ufite amikoro make cyane, hakaboneka ibiwutunga, abana bakiga ndetse akabafasha no kubona igishoro ubu na bo bakaba bafite ibyo bakora.

Bamwe mu bakorera Niragire bavuga ko na bo biri kubateza imbere
Bamwe mu bakorera Niragire bavuga ko na bo biri kubateza imbere

Akomoza ku mafaranga akorera, yagize ati: “Mpamagara imodoka nkurikije amacupa mfite. Ku kwezi imari yabonekeye igihe ntabwo nakorera ari munsi ya 250,000Rwf cyangwa arenga nahembye abakozi nishyuye n’ibindi byose”.

Bamwe muri abo bakozi akoresha, ni abakobwa nibura umwe utunganya amacupa hagati ya 750 na 900 y’inganda zigera muri eshanu zitandukanye ku munsi. Bavuga ko akazi bakora kabafasha kubona ibyo bakeneye badategeye amaboko uwo ari we wese, ndetse bamwe banatangiye kuvanamo amikoro yo gukora imishinga yoroheje.

Nkundimana Antoni washakanye na Niragire yemeza ko gufatanya n’umugore we byateje imbere umuryango wabo bikanagarura ituze mu rugo.

Ati: “Abagabo bakwiye kugira icyo bakora n’abagore bakagira icyo bakora urugo rugatera imbere; iyo ruteye imbere ya makimbirane ntiyongera kuboneka”.

Nkundimana yemeza ko gufatanya mu rugo bigabanya amakimbirane
Nkundimana yemeza ko gufatanya mu rugo bigabanya amakimbirane

Niragire avuga ko afite intego yo gushaka igishoro kinini akagura umushinga we ndetse akaba yaranatangiye gukorana n’ibigo by’imari ngo bimufashe kuzamuka kurushaho.

Ashimira kandi ubuyobozi bwiza Igihugu gifite burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ku bw’umutekano usesuye no gusuzubiza abagore ijambo bakiteza imbere, agasaba na bagenzi be kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Niragire ashima ubuyobozi bwiza bw'Igihugu bwahaye abagore ijambo kandi bukabashyigikira mu bikorwa by'iterambere
Niragire ashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwahaye abagore ijambo kandi bukabashyigikira mu bikorwa by’iterambere
Amacupa amaze gutunganywa arapakirwa akagurishwa ku nganda z'inzoga
Amacupa amaze gutunganywa arapakirwa akagurishwa ku nganda z’inzoga

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka