Kwagura umuhanda Huye-Kitabi bizatwara asaga miliyari 24RWf

Ibikorwa byo kwagura umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe-Kitabi byatangiye muri Gicurasi 2017, bizamara imyaka ibiri.

Uyu muhanda wa Huye - Nyamagabe - Kitabi uzamara imyaka ibiri uri gusanwa
Uyu muhanda wa Huye - Nyamagabe - Kitabi uzamara imyaka ibiri uri gusanwa

Twayituriki Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, igice kinini uwo muhanda unyuramo, avuga ko kuwagura byatangiranye no gupima aho uzagurirwa.

Kuwagura biri gukorwa n’ikompanyi y’Abashinwa ikora iby’ubwubatsi yitwa China Road and Bridge Corporation.

Ikindi ngo ni uko kuri ubu abaturage bafite ibikorwa aho uwo muhanda uzagurirwa bari kubarirwa kugira ngo bazahabwe ingurane.

Agira ati “Ubungubu bari gupima umuhanda. Hari abakozi bo muri RTDA (Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi) barimo kubarira abaturage kugira ngo hahite hakurikiraho ibijyanye n’ingurane.”

Akomeza avuga ko umushinga wo gukora uwo muhanda biteganyijwe ko uzarangira muri Gicurasi 2019, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyari 24RWf na miliyoni 494RWf.

Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi wari muto mu bugari kandi warangijwe n’isuri kuburyo imodoka iyo zahanyuraga ari nini kubisikana byagoraga bikaba ngombwa ko imwe ibanza guhagaragara igaha indi inzira.

Ibyo byashoboraga gutera impanuka kuko imodoka zasatiraga ahagenewe kugenda abanyamaguru; nkuko umwe mu baturage witwa Mukansanga Marie Rose abisobanura.

Agira ati “Twagize icyizere tubonye baje kuwupima. Burya iyo umuhanda waguye biba byiza. Nta mpanuka zikunda kuba,umunyamaguru aratambuka,ibinyabiziga bikagenda neza ugasanga mu muhanda hari umutekano.”

Mugenzi we witwa Nyiramayira Marie avuga ko yishimira uburyo Leta ishyira imbaraga mu bikorwa remezo.

Uyu muhanda wari muto mu bugari kuburyo kubisikana kw'imodoka byagoranaga
Uyu muhanda wari muto mu bugari kuburyo kubisikana kw’imodoka byagoranaga

Umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi numara kwagurwa bizoroshya urujya n’uruza mu muhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi kuko igice cyawo cya Kitabi-Rusizi kimaze igihe cyarakozwe.

Uwo muhanda ukoreshwa n’abantu batandukanye bava cyangwa bajya mu mujyi wa Rusizi uhana imbibi n’umujyi wa Bukavu wo muri Congo (DRC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazishyura ryari

Erike yanditse ku itariki ya: 28-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka