Kutavugurura inyubako zubatswe mbere ya 2013 birazishyira mu manegeka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko zimwe mu nyubako za mbere y’umwaka wa 2013 zifite imiterere izishyira mu manegeka, kuko nta gishushanyombonera cyari kiriho mu gihe zubakwaga.

Agakiriro ka Gisozi ubwo kari kamaze gushya ku nshuro ya gatatu
Agakiriro ka Gisozi ubwo kari kamaze gushya ku nshuro ya gatatu

Amanegeka ni imvugo irimo ikoreshwa mu gusobanura ahantu umuntu atuye cyangwa akorera hashobora guterwa n’ibiza cyangwa ibyago binyuranye, bigahitana ubuzima bwe cyangwa bikamwangiriza.

Umujyi wa Kigali uvuga ko inyubako zirimo iz’udukiriro twa Gisozi na Kimironko zatewe n’inkongi y’umuriro biturutse ku byagombaga kubahirizwa iyo haza kubaho igishushanyombonera mbere y’igihe.

Umuyobozi w’Imiturire n’Imitunganirize y’Umujyi wa Kigali, Enjeniyeri Mugisha Fred agira ati "Turiya dukiriro ni utwa kera mbere y’uko hashyirwaho igishushanyombonera, hagomba kuba hari ’risks’(ibyago)".

"Abubaka udukiriro n’andi mazu babisabira uruhushya bakaruhabwa ari uko bujuje ibisabwa, abafite amazu ya kera rero tubagira inama yo kuyubaka mu buryo bujyanye n’igishushanyombonera kigezweho cyangwa gushyiraho uburyo bwo kubungabunga ibyo ukoresha kugira ngo bidateza impanuka".

Uyu muyobozi mu Mujyi wa Kigali avuga ko bakomeje gusuzuma niba ibyubatswe mbere y’igishushanyombonera cya mbere byubahirije ibisabwa mu gishya kikirimo kwigwaho muri iki gihe.

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cya mbere cyari cyashyizweho mu mwaka wa 2013 kirangira muri 2018, ubu hakaba harimo gutorwa ikindi kizamara imyaka irindwi.

Ibigo by’ubwishingizi byanze kwishingira ku giciro cyoroheje abafite ibicuruzwa mu Gakiriro ka Gisozi, kuko ngo byasuzumye bigasanga intsinga z’amashanyarazi zaho zitajyanye n’ubushobozi buhambaye bw’imashini zihakoreshwa, zagiye zongerwa uko agakiriro kaguka.

Ibyo bigo kandi byahanenze kutagira imihanda ikoze neza, mu rwego rwo korohereza imodoka zikora ubutabazi kujya kuzimya inkongi cyangwa guhungisha ibikoresho.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ubwo mu Gakiriro ka Gisozi hari hamaze gushya ku nshuro ya gatatu, ubuyobozi bw’Umurenge bwatangarije Kigali today ko ibyangiritse bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri.

Uwitwa Nzasenga Alfred yavugaga ko asubiye ku isuka nyuma yo guhombera ibifite agaciro k’amafaranga miliyoni 17 muri iyo nkongi, aho nta wari kumushumbusha kuko nta bwishingizi yari yarafatiye ibicuruzwa bye.

Ati "Nta mafaranga na make nsigaranye, ndasubira ku Kamonyi aho ntuye, njye guhinga".

Nzasenga ari mu bacuruzi 54 bahishirije ibicuruzwa byabo mu Gakiriro ka Gisozi, kandi muri abo, bane gusa nibo bari barabifatiye ubwishingizi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko igishushanyombonera cya kabiri kikirimo kunozwa, kikaba ari cyo ngo gihesha abacuruzi kumenya imiterere y’inyubako bazajya bubaka n’ibyo bagomba kuzishyiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka