Kutagira ibikorwa remezo bibangamiye iterambere ryabo

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bavuga ko kutagira ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi bibangamiye iterambere ryabo.

Abaturage bavuga ko Rongi ari Umurenge utuwe n’abaturage bazi gukora kandi beza imyaka myinshi, ariko ku ikoranabuhanga basigaye inyuma kubera amashanyarazi atahagera, nk’uko uwitwa Benegusenga Jean Damascène abivuga.

Abaturage bavuga ko kugeza umusaruro ku isoko bibagora kubera imihanda idatunganyije.
Abaturage bavuga ko kugeza umusaruro ku isoko bibagora kubera imihanda idatunganyije.

Agira ati “Nk’iyo umwana akeneye kwiga nijoro ni ugucana buji yashira akiryamira, uwaduha amashanyarazi abana bacu barushaho kulenya ubwenge kuko twe ikoranabuhanga ni ni ukurymva.”

Kamana froduard avuga ko atwara abagenzi kuri Moto ku buryo iwabo hageze amashanyarazi yabona ubushobozi bwo gushora mu ikoranabuhanga.

Imboga n'imbuto ngo bipfa ubusa kubera kubura isoko.
Imboga n’imbuto ngo bipfa ubusa kubera kubura isoko.

Ati “Nk’ubu ukenera gufotoza indangamuntu ukajya za Ruri mu yindi Ntara cyangwa i Remera, gukoresha urugi nabyo ni ho ujya kandi dufite ubushobozi bwo kubikora ariko nta muriro w’amashanyarazi.”

Ntaganira Jean paul avuga ko imihanda idatunganyije neza kandi nayo ngo itumla umusaruro w’abaturage utagera ku isoko ukabapfira ubusa mu gihe Rongi ari Umurenge wera cyane, bigatuma nk’imbuto ziborera mu mirima cyangwa zikagurishwa kuri makeya kandi abaturage bagombye gukora ingendo bikoreye ku mutwe.

Kutagira ibikorwa remezo by'amashanyarazi bituma abaturage bakoresha amashyamba cayene bakangiza ibidukikije.
Kutagira ibikorwa remezo by’amashanyarazi bituma abaturage bakoresha amashyamba cayene bakangiza ibidukikije.

Ati “Ni nk’aho umusaruro wose w’imbuto hano upfa ubusa kuko nk’imineke ni ukuyikorera ukayijyana I Ruri uwaduha umuhanda mwiza twajya tuyijyana mu Mujyi wa Muhanga na za Kigali.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko amashanyarazi azagera ku baturage ariko ko atario ibyakorwa aka kanya kubera imiterere y’Umurenge wa Rongi.

Kayiranga avuga ko amashanyarazi azagera ku baturage ariko atari ibya vuba.
Kayiranga avuga ko amashanyarazi azagera ku baturage ariko atari ibya vuba.

Ati “Natwe twifuza ko amashanyarazi agera hose, urubyiruko rukabona imirimo mishya ihanzwe kubera amashanyarazi ariko ikibazo ni ubushobozi bukiri bukeya ariko nibyo twifuza kuko ahari amashanyarazi ubuzima burushaho kuba bwiza.”

Hari andi makuru avuga ko umuriro ushobora kuzagera i Rongi mu myaka ibiri iri imbere n’indi Mirenge itagira amshanyarazi ya Kibangu na Nyabinoni n’ubwo akarere katayemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka