Kutaboneza urubyaro no kudahinga kinyamwuga ni bimwe mu bikidindiza Uburengerazuba

Mu bushakashatsi bwa gatanu bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare byagaragaye ko intara y’uburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abaturage bakennye ugeraranije n’izindi ntara uko ari enye n’umugi wa Kigali.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 47.1% by’abaturage bose bari mu bukene naho abari mu bukene bukabije bakaba 21.6%.

Abatuye muri iyi ntara bavuga ko intara yabo igizwe n’igice kinini gikorerwaho ubuhinzi ariko ngo bukorwa nabi bigatuma bahingira amaramuko gusa bagasaba ko ubu buhinzi bwakorwa kinyamwuga kandi bukunganirwa n’imirimo idashingiye ku buhinzi ibyara inyungu.

Hamenyimana Athanas ati ”duhindure imihingire twihaze mu biribwa kuko nta biryo dufite turibeshya ngo twahinze ngo dufite amahegitari kumbe ntakivamo ntabiryo dufite, twese dufatanye duhinge ibiryo bigaragara abaturage babashe guhaga.”

Hari abandi na none bavuga ko iyi ntara ikennye ibikorwa remezo ngo ku buryo n’umusaruro muke uboneka utabona uko ugera ku isoko byoroshye.

Kayigire Aime ati ”mutubereye abavugizi tukabona isoko n’umuhanda ibintu byagende neza tukamera nk’abandi ni icyo kintu kitugoye.”

Abandi na bo ntibatinya kuvuga ko iyi ntara ikiri hasi muri gahunda yo kuboneza urubyaro ugasanga bafite imiryango yagutse kandi badashoboye kuyitunga.

Nyirabambanza Clementine ati ”aho mbona ikibazo gikomeye cyane ni imiryango dufite nkabona rero imbaraga nyinshi zikwiye kujya mu kuboneza urubyaro bikajyamo imbaraga zihagije twagombye kuba nibura umuntu umwe atunga babiri cyangwa batatu none turacyari kuri 5 byumvikene ko hari n’abatunga 10 sinzi icyo twakora kuboneza urubyaro bigahabwa umurongo.”

Ikiyaga cya Kivu gikora hafi kuri buri gace nayo yakabaye amahirwe yatuma abatuye uburengerazuba bakungahara ariko si ko bimeze. bamwe mu baturage bavuga ko batazi impamvu yabyo.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko bibabaje kubona iyi ntara ari yo yagira abakene benshi mu gihe ifite amahirwe izindi ntara zidafite arimo icyo kiyaga, ubutaka bunini,amashyamba n’ibindi.asobanura ko ibi ndetse n’ibikorwa remezo bigenda byiyongera ari byo bagiye guheraho bigobotora iyi ngoyi y’ubukene.

Ati ”kubwanjye ntabwo intara y’uburengerazuba ariyo ikwiye kugira ubukene bwihariye, dufite amahirwe ndetse amwe utasanga ahandi. Uyu muhanda batarawukora ngo uve Rusizi ugere Rubavu icyo gihe uturere twacu twari turi mu bwigunge bukomeye. Turizera ko mu minsi iri imbere muri iyi ntara ubukene buyirimo buzagenda bugabanuka mu buryo bwihuse kurushaho.”

Abasesenguzi benshi batungurwa no kubona iyi ntara ari iya mbere mu bukene nyamara hari ikiyaga cya Kivu gitanga isambaza no ku bindi bice by’igihugu.

ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi cyeramo amatoni menshi y’umuceri n’uruganda rwa CIMERWA ruhari. Ni intara ifite imipaka myinshi yakabaye yoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka,inganda z’icyayi mu turere hafi ya twose ,hari igice kinini cya pariki y’igihugu ya Nyungwe yinjiza mesnshi mu bukerarugendo ndetse n’amakoro yo ku Gisenyi atubura umusaruro w’ubuhinzi, ariko muri iyi ntara ni ho hari akarere ka Nyamasheke gakennye kurusha utundi mu gihugu,umwanya kamaze kuzaho inshuro ebyri zikurikiranya mu bushakashatsi nk’ubu.

Nyamasheke iza ku isonga mu bukene muri iyi ntara, igakurikirwa na Karongi hagakurikiraho Rutsiro, Ngororero ikaza ku mwanya wa Kane ,ku mwanya wa gatanu hakaza Nyabihu, Rubavu ikaza ku mwanya wa gatandatu naho Rusizi ikaba ri yo ifite abakene bake muri iyi ntara ikanaba ku mwanya wa munani mu gihugu hose.Mu ntara zose Uburengerazuba buza ku isonga mu bukene ku ijanisha rya 47.1%, Amajyaruguru aza ku mwanya wa kabiri n’ijanisha rya 42.3%,Amajyepfo n’aya gatatu kuri 41%,uburasirazuba ni ubwa kane na 37.4% hagaheruka umujyi wa Kigali ufite abakene bangana na 13.9%

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka