Kumenya gusoma no kwandika bizabafasha kunoza imishinga

Abagore 300 bo mu Mirenge ya Muko, Muhoza na Cyuve yo mu Karere ka Musanze, bagiye kwigishwa gusoma no kwandika binyuze mu matsinda 17 y’abakora imyuga y’ububoshyi n’ubudozi, ubuhinzi n’ubucuruzi.

Abagore batagize amahirwe yo kwiga ngo bamenye gusoma no kwandika biteze kwagura imishinga yabo mu gihe bazaba babimenye
Abagore batagize amahirwe yo kwiga ngo bamenye gusoma no kwandika biteze kwagura imishinga yabo mu gihe bazaba babimenye

Bazubafite Dativa ni umwe mu bazigishwa gusoma no kwandika. Avuga ko amaze imyaka 62 amahirwe menshi amuca mu myanya y’intoki bitewe no kutamenya gusoma no kwandika.

Agira ati “Nari mfite amahirwe ariko nyavutswa n’igihe kibi navutsemo, aho ababyeyi banjye batumvaga akamaro ko kwiga ahubwo banshora mu kuragira inka nkurira muri ibyo. Mba mfite ahantu hasobanutse mbarizwa kuko hari aho bambonagamo impano yo kuyobora abandi cyangwa gukora akazi ko mu biro, bansaba gupiganwa bagasanga sinize.

Ibi byarandindije cyane, bingiraho ingaruka zo kuba hari byinshi ntabonaho amahirwe kubera kutamenya gusoma no kwandika”.

Abagore 300 bazigishwa ni abo mu mashyirahamwe 17 yo mu mirenge ya Muko, Muhoza na Cyuve
Abagore 300 bazigishwa ni abo mu mashyirahamwe 17 yo mu mirenge ya Muko, Muhoza na Cyuve

Uwitwa Nyirambarushimana we ngo yakuranye ipfunwe aterwa no kuba atabasha kugira inyandiko n’imwe abasha gusoma cyangwa kwandika.

Yagize ati “Mbona abandi basoma bibiriya cyangwa bakandika inyandiko, njye iyo nkeneye kumenya ubutumwa bwanditse binsaba ko nshaka umuntu nizeye akabinsomera, no kwandika mbanza kureba ubizi akabinkorera, sinabasha kumenya niba ari kunsomera cyangwa kwandika ibitari byo. Kuba ntabyikorera bintera ipfunwe cyane”.

Aba bagore kimwe na bagenzi babo bitegura kwiga gusoma no kwandika, ngo bazabikorana umwete babimenye vuba, bitume batandukana no gushaka ababibafashamo.

Ingabire Assoumpta, Umuyobozi wungirije w’umuryango SEVOTA uzashyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko umugore ujijutse bimworohera kwagura ibikorwa bye, akaba imbarutso y’iterambere ry’umuryango we.

Imishinga abagore bakora iyo batazi gusoma no kwandika kuyimenyekanisha no kuyikorera ubuvugizi bigenda biguru ntege
Imishinga abagore bakora iyo batazi gusoma no kwandika kuyimenyekanisha no kuyikorera ubuvugizi bigenda biguru ntege

Ati “Twabonye ko ikijyanye n’ubujiji buturuka ku kutamenya gusoma no kwandika bifite byinshi bibangamira mu mikorere yabo ya buri munsi. Niba tuvuga ngo bibumbire mu matsinda, hari za raporo bakenera gukora, amatsinda arabitsa cyangwa akabikuza, iyo abayagize batazi gusoma no kwanika ntibamenya uko bashaka amasoko, ntibamenya uko bayakurikirana; tugasanga rero kumenya gusoma no kwandika byaba mu bibafasha kuyaha imbaraga, ibyo bakora ntibibe mu magambo gusa”.

Gafishi Faustin, Umukozi mu ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, avuga ko ikibazo cy’abatazi gusoma no kwandika gihangayikishije ubuyobozi, ari na yo mpamvu bakomeje gukangurira ibyiciro byose kugana amasomero yashyizwe hirya no hino.

Yagize ati “Aba bagore simpamya ko babasha kunoza ibyo bakora mu gihe batazi gusoma no kwandika. Nk’urugero niba umuhaye isoko ryo kugira ibyo yandika ku mitako azacuruza ku masoko, atazi uko byandikwa cyangwa uko bisomwa, ashobora kubikora nabi kuko ntaba azi icyo bivuze.

Yewe n’aba bakora ubuhinzi cyangwa ubucuruzi, ni ibintu tutavuga ko bishobora kuzamura ababikora mu buryo bwa kinyamwuga bwihuse mu gihe baba batazi gusoma no kwandika; dukomeje gukangurira abantu cyane cyane bo mu cyiciro cy’abakuze, kugana amasomero kugira ngo bave mu icuraburindi baterwa no kutamenya gusoma no kwandika”.

Uyu muyobozi anakangurira urubyiruko rwacikirije amashuri kwiga bakarangiza, kugira ngo ibyo igihugu kibategerejeho kandi binababeshaho bazabashe kubikora badategwa.

Aya mastinda uko ari 17 agizwe n’abanyamuryango 338. Abaziga gusoma no kwandika nibura bazajya biga umunsi umwe mu cyumweru, amasomo akazamara umwaka umwe uhereye mu ntangiriro za Mutarama umwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka