Kugira ngo Igihugu gitere imbere buri wese akwiye kuzuza inshingano ze - Perezida Kagame
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye kuzuza inshingano zabo, kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.
Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015, ubwo yasozaga ku mugaragaro Itorero ry’Intore zigizwe n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari twose tw’Igihugu.

Uyu mugango wabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, ahari hateraniye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose tw’Igihugu bagera ku 2.148, bakaba barahawe izina ry’Abashingwangerero.
Mu butumwa yahaye Intore zirangije inyigiso n’abandi bayobozi mu rusange, Umukuru w’igihugu yababwiye ko bakwiye gukorera hamwe kandi bagashyira imbere inyungu z’abo bayobora, barushaho kunoza serivisi kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Yagize ati “Kuyobora ni inshingano tudasiganira niyo mpamvu buri wese akwiye kumenya inshingano ze akazuzuza uko bikwiye, ikindi kandi Igihugu nticyatera imbere hatabayeho gushyira hamwe buri rwego rukuzuzanya n’urundi.”
Perezida wa Repuburika yanagarutse kandi ku kibazo cy’abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi mu bijyanye no kuba hari abakirwaza bwaki, avuga ko ari ikibazo cy’ubujiji kandi ko bitari bikwiye.

Umutahira mukuru w’Intore ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface, mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, yavuze ko izi ntore zimaze gutozwa zagaraje ko zishoboye kandi zigiye gutoza abo zishinzwe kugendera ku ndangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda.
Bamwe mu banyabanga nshingwabikorwa b’Utugari baganiriye na Kigali today, bavuze ko mu masomo bakuye muri uku gutozwa agiye kubafasha kurushaho kubera intangarugero abo bayobora.

Intore z’inshingwangerero zijeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko zigiye gushyira mu bikorwa ibyo zivanye muri uku gutozwa, birinda cyane cyane icyatuma iterambere ry’Iguhugu risubira inyuma, baboneyeho kandi n’umwanya bamusaba Perezida ko Itegeko nshinga ryahindurwa akongera kwiyamamariza kubayobora kubera ibyiza yabagejejeho.
Mu masomo izi ntore zigishijwe harimo, Kugira icyerekezo kimwe nk’Abanyarwanda, kugira igenamigambi rihamye, kugisha inama, kugirira ikizera abo mufatanyije n’ayandi.

Izi ntore zagiye zitozwa mu byiciro bitandukanye, aho abo mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba batorejwe i Nkumba mu karere ka Burera, naho abo mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyarugura ndetse n’Umujyi wa Kigali batorezwa mu cyigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi bose dufatire urugero ku ntore izirusha intambwe nyakubahwa president wa republique y ’u Rwanda ku nama n’ impanuro akomeje Kutugira.