Kudashakira indezo ku wamuteye inda byamurinze kubyara benshi

Mu gihe hari abakobwa usanga barabyariye iwabo abana barenze umwe, Thylphina Kubimana ukomoka mu Murenge wa Simbi we ngo yabyirinze yirinda gusaba indezo uwamuteye inda.

Kubwimana hamwe n'umukobwa we ubu bose bakoze ibizamini bya Leta
Kubwimana hamwe n’umukobwa we ubu bose bakoze ibizamini bya Leta

Kubwimana ubu afite imyaka 28, naho umwana we afite 12, nyuma yo kumubyara afite imyaka 16. Kudakurikiza uyu mwana nk’uko bagenzi be bandi bajya babigenza ngo abikesha kuba yaririnze gukenera uwo babyaranye, n’ubwo ubuzima butari bumworoheye.

Agira ati “Iwacu twari abantu barindwi, umwana wanjye yaje ari uwa munani. Ababyeyi bategetse kuzajya bahaha rimwe nanjye ngahaha irindi, kuko ngo nagombaga kwita ku mwana wanjye.”

Amafaranga ya mituweri na yo ababyeyi n’abavandimwe bamubwiye ko bo ari bakuru batanarwara, ko niba ashaka kubasha kuvuza umwana we azajya yirwanaho akayashaka.

Ati “Mituweri ikiri igihumbi narayakoreraga nkayatanga. N’aho ibereye ibihumbi bitatu narayahingiraga na bwo nkayatanga.”

Yaje kubona ko ubwo buzima bwo gutunga ab’iwabo bose atabuvamo, yiyemeza kwiyubakira inzu abanamo n’umwana we ubungubu. Iyo nzu ye yegeranye n’iy’ababyeyi be, ariko uroye irayiruta mu bunini.

Ati “Nubatse hafi y’iwacu kugira ngo batazakeka ko nshaka gucyura abagabo, kandi rwose sinteganya no kuzashaka umugabo. Sinshaka kuzashaka uwazajya ansambayiriza umwana.”

Kubwimana n'umwana we imbere y'inzu yabo
Kubwimana n’umwana we imbere y’inzu yabo

N’uwo babyaranye ngo ntashobora kuvugana na we, yirinze no kumukenera kuko ngo yatekerezaga ko ntacyo yari kumuha batabanje kuryamana, bikaba byamuviramo kongera gutwita.

Kubwimana abyara yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ubu yasubiye mu ishuri, atangiriye mu wa mbere, ndetse muri uyu mwaka we n’umwana we bakoze ibizamini bya Leta.

Umwana yakoze igisoza amashuri abanza, naho umubyeyi akora igisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

N’ubwo avunika cyane, kuko gukorera urugo yiga bitamworoheye, intego ye ngo ni ukuzagera no muri kaminuza.

Ati “Hamwe n’umwana tubyuka tujya kwiga. Nta muntu mba nasize inyuma akorera urugo. Hari igihe nyuzamo ngasiba, ariko ntibimbuza gutsinda kuko ntajya ndenza umwanya wa gatanu.”

Ubu yifuza uwajya amuha amafaranga ya mituweri kuko na yo ubwayo kuyabona bimugora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomugorenintwarikabisa,_ariko,azashake,urubyiruko,aruganirize. Murakoze.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka