Kudakorana n’amabanki bidindiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bavuga ko bafite ikibazo cyo kongera igishoro kuko nta banki yemera kubaha inguzanyo.
Tariki 23 Gashyantare 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, yasuye bimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi.

Abacukuzi bagaragaragaje ko bafite ikibazo cyo kongera umusaruro kuko bahura n’imbogamizi yo kudakorana n’amabanki kuko atemera gutanga inguzanyo ku mishinga y’ubucukuzi.
Umuyobozi wa Koperative KODAMIKOTA icukura mu Kagari ka Murehe, yagize ati “Ibirombe bikenera ishoramari rirerire kandi nta banki ishobora gutanga inguzanyo ku bikorwa by’ubucukuzi. Batubwiye ko iyo nguzanyo idatangwa”.
Kudahabwa inguzanyo ngo biterwa n’uko amabanki atagira icyizere ku musaruro uva mu mabuye; nk’uko Rugiramumaro Wamukoni Alphonse, umucukuzi wo mu Murenge wa Kayenzi, abivuga.
Ati “Nta banki ishobora kugirira icyizere amabuye y’agaciro kubera ko umucukuzi ashobora kwizera kubona umusaruro akawubura. Ikindi nta bwigenge ku giciro Abanyarwanda tugira. Abanyamerika n’abashinwa ni bo bagishyiraho”.
Abacukuzi bakomeza bavuga ko igishoro gike gituma imikorere yabo itajyana n’igihe, kuko bagikora mu buryo bwa gakondo kandi kugira ngo imirimo yihute bakagombye gukoresha ikoranabuhanga ry’amamashini, amashanyarazi n’ibindi bikoresho byihutisha akazi.

Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, atangaza ko ibyo bibazo by’abacukuzi bizwi.
Ngo hariho gahunda yo kubafasha kwiga umushinga waka inguzanyo, hagaragazwa umusaruro ushobora kuva mu kirombe mbere y’uko gicukurwa, maze n’amabanki agaheraho atanga inguzanyo.
Aragira ati «Igituma nyine ubucukuzi budatera imbere nk’uko tubyifuza, twabiganiriyeho n’abayoboye amabanki, bo bifuza kumenya ubwinshi n’ubwiza buba buri mu ndiri y’amabuye y’agaciro.
Inyigo nk’iyo rero ntago abacukuzi bafite ubushobozi bwo kuyikora. Minisiteri igiye gushyiraho impuguke zizabafasha gukora inyigo”.
Umunyamabanga wa Leta yasuye ibirombe bitatu muri 11 bicukurwamo Koruta na Gasegereti mu murenge wa Rukoma. Abacukuzi bagarutse no ku kibazo cy’igiciro cy’amabuye y’agaciro cyagabanutseho 40%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|